Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.
Iki cyemezo cyo gupima imyotsi y’ibinyabiziga cyaje nyuma y’uko ibipimo by’umwuka abantu bahumeka mu Rwanda, bikomeje kugaragaza ko wanduye, ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane ku izamuka ry’indwara zifata mu myaka y’ubuhumekero.
Mu Rwanda, indwara z’ubuhumekero ziterwa n’umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi.
Umwuka abantu bahumeka mu Rwanda wanduye ku gipimo cyikubye inshuro eshanu ikigenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.
REMA igaragaza ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5.
Ikinyaburatabire cya PM2.5 kiva mu binyabiziga, kigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Utu tunyabutabire tutagaragarira ijisho, iyo umuntu aduhumetse tugera mu bihaha no mu miyoboro y’amaraso, bigatera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 19 Kanama 2025, REMA yavuze ko “Ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n’ibikoresha lisansi n’amashanyarazi [hybrid] bizapimirwa imyotsi.”
Ryakomeje rivuga ko “Abatunze ibinyabiziga bazajya basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga rw’Irembo nk’uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na ‘mekanike’ n’icyo gupimisha imyotsi.”
Gusuzuma ibi binyabiziga bizajya bikorwa mu buryo busanzwe kuri Contrôle technique, aho Polisi izakomeza kugenzura imodoka ariko habeho n’ahandi REMA izajya igenzurira umwuka uhumanya w’ikinyabiziga.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari nabyo byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zidakoresha lisansi ahubwo zikoresha amashanyarazi.
Mu gupimisha imyotsi, moto izajya yishyura 16.638 Frw. Mu gihe itabashije kubona icyemezo kubera imyuka myinshi ihumanya, umuntu azaba yemerewe kujya gukosoza ibyo bibazo agasubira gupimisha mu byumweru bibiri uhereye igihe isuzuma ryabereye. Icyo gihe azajya yishyura 8.319 Frw.
Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice kandi zifite imyanya itarenga umunani yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, zo zizajya zishyura 34.940 Frw.
Mu gihe ikinyabiziga kitabonye uruhushya, gisubirayo nyuma y’ibyumweru bibiri nyiracyo akishyura 17.470 Frw.
Imodoka itwara abantu bava ku icyenda kuzamura ariko itarengeje 18 hatabariwemo umuyobozi w’ikinyabiziga, itwara imizigo irengeje toni imwe n’igice ariko itarenze toni eshatu n’igice hamwe n’itwara imizigo iri hejuru ya toni eshatu n’igice ariko itarengeje toni eshanu yishyura 51.578 Frw. Iyo isubiye gukosoza inenga za mbere yishyura 25.789 Frw.
Ibi ni kimwe no ku modoka itwara abantu barenga 18 kuzamura ariko itarengeje 30 hatabariwemo umuyobozi w’ikinyabiziga, itwara imizigo iri hejuru ya toni eshanu ariko itarengeje toni zirindwi, itwara abantu barenga 30 n’itwara imizigo irengeje toni zirindwi.
Ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bizajya byishyura 49.914 Frw, byajya gukosoza bikishyura 24.957 Frw.
Aya mafaranga ni ayo gusuzumisha imyuka, gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga bizakomeza kwishyurwa nk’uko bisanzwe.