Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba u Rwanda gufungura Ingabire Victoire ari agasuzuguro no kugendera ku myumvire ya gikoloni nyamara u Rwanda rwarabwipakuruye kera.
Umwanzuro Inteko ya EU yatoye (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, ugaragaramo ibirego byinshi ariko ugashimangira ko Ingabire Victoire watawe muri yombi muri Kamena 2025 afunzwe kubera impamvu za politiki.
Ingabire Victoire yatiwe igifungo cy’imyaka umunani mu 2010 akijuririye cyikuba kabiri biba imyaka 15. Yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi. Mu 2018 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Yongeye gutabwa muri yombi muri Kamena 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabwiye Mama URWAGASABO TV ko atari ubwa mbere Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi itoye umwanzuro nk’uyu kuko ari ubwa gatatu kuko byabaye mu 2013, mu 2016 na 2025.
Ati “Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igomba gushingwa ibijyanye n’imibereho myiza y’Abanyaburayi. Bafite ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu i Burayi, bafite ibibazo bijyanye n’umutekano mu mijyi imwe n’imwe mu Burayi, ni ibyo bari bakwiye kwitaho.”
“Iyi Nteko y’i Burayi igomba kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, gifite ubwigenge kuva twakwipakurura ubukoloni bw’Abanyaburayi. Ntabwo Inteko y’u Burayi yivanga mu mikorere y’igihugu nk’u Rwanda gifite inzego, gifite n’urwego rw’ubutabera rwigenga.“
Yasobanuye ko ku byaha Ingabire Victoire aregwa kuri iyi nshuro agifatwa nk’umwere mu gihe atarabihamywa n’inkiko.
Ati “Rero kugira ngo ize nk’iya Gatera ivuge ngo Victoire Ingabire urubanza ntirumeze neza, ngo arazira ko ari umunyapolitiki ngo tumufungure, ibyo harimo agasuzuguro na ya mitekerereze y’ubukoloni twipakuruye kera.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bifitanye umubano mwiza n’ubutwererane n’izindi nzego nyubahirizategeko za EU, ndetse ngo imyanzuro yagiye itorwa n’Inteko y’uyu muryango nta na rimwe yigeze ibuza umubano w’impande zombi gukomeza gutera imbere.
Ati “Ntabwo duha agaciro uwo mwanzuro nk’uko tutahaye agaciro indi myanzuro yatowe n’iyo nteko y’u Burayi.”
Inteko y’u Burayi ireba he uburenganzira bwa muntu buhohoterwa muri RDC igaceceka?
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abanyamulenge bicwa, aho abarwanyi ba Wazalendo babahaye iminsi 10 ngo basubire mu Rwanda iwabo cyangwa bazahasige ubuzima.
Yasobanuye ko mu bice bitandukanye by’u Burasirazuba bwa RDC drone z’ingabo za Leta zatwitse inzu z’Abatutsi bo muri aka gace iyo Nteko irebera.
Ati “Kugira ngo Inteko y’u Burayi ifunge amaso mu gihe uburenganzira bwa muntu burimo guhohoterwa mu Burasirazuba bwa Congo hanyuma ngo kubera ko hari umudepite ufitanye ubucuti n’umuryango wa Victoire Ingabire ngo bagiye gusohora umwanzuro kuri Victoire Ingabire. Ibyo ni ibintu bitangaje. Niba Inteko y’u Burayi ishishikajwe n’uburenganzira bwa muntu nisohore imyanzuro ivuga ibibazo bihari mu karere, ivuga ibibazo byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo.”
Abarwanyi ba Wazalendo baherutse gukorera imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basaba ko Brig Gen Gasita Olivier wagizwe Umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’ubutasi, asubira iyo yavuye kuko ngo ni Umunyarwanda. Byatumye ahunga uyu mujyi.
Uyu mutwe ukorana n’ingabo za FARDC urimo n’abana uhabwa intwaro na Leta ya RDC kugira ngo bajye kwica abo yita Abanyarwanda baba muri RDC.