Ikiyaga cya Kivu gifite ibilometero 90 by’uburebure n’ibilometero 50 by’ubugari, kikagira ubuso bwa km2 2,700, nicyo cya mbere kinini mu Rwanda kikaba icya gatandatu muri Afurika.
Akarere ka Rutsiro kihariye 50% by’amazi y’Ikiyaga cya Kivu. Mu mwaka w’ingengo y’imari dusoje wa 2024/25 karobewemo toni 3,314.5 z’isambaza n’amafi mu burobyi bwakozwe na koperative 11.
Perezida wa ngenzuzi mu mpuzamakoperative y’abarobyi b’isambaza mu Karere ka Rutsiro, umaze imyaka irenga 25 akora uburobyi, Muvunyi Emmanuel mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko bwabafashije kwiteza imbere.
Ati “Uburobyi bw’isambaza bwadufashije kwiteza imbere, tubasha gufasha imiryango yacu, twishyurira abana amashuri abanda turabashyingira tubikesha isambaza.”
Muvunyi avuga ko ikibafasha kuzamura umusaruro w’uburobyi harimo kuba abarobyi babarirwa mu makoperative bubahiriza amategeko abagenga bagakoresha n’ibikoresho byemewe, birinda ba rushimusi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamije ko bafashe ingamba zo kuzamura umusaruro w’uburobyi mu myaka itanu iri imbere.
Ati “Mu guteza imbere umusaruro w’amafi, mu Karere dufite ibyanya 11 byororeweho amafi muri kareremba 140, hari kandi ba rwiyemezamirimo babiri nabo basabye ibigobe byo kororeramo amafi muri Musasa na Kivumu Kandi hari n’abandi bari gutegura ibisabwa ngo basabe ibigobe byo kororeramo.”
Visi Meya Uwizeyimana yakomeje avuga ko muri iki gihe uburobyi bwahagaze amezi abiri kugeza mu ntangiriro z’Ukwakira kugira ngo abana b’isambaza babanze bakure, kandi babonye n’inkunga ya Earmarked Fund izafasha mu ikurikiranabikorwa n’ubugenzuzi buhoraho mu kwirinda uburobyi butemewe.
Ati “Inkunga twabonye iradufasha kurinda abana b’isambaza bari kororoka, kuko hariho uburinzi buhoraho mu bigobe bimwe na bimwe.”
Avuga ko uyu mwaka 2025/26 umusaruro w’uburobyi uzaganyuka ukava kuri toni 3,314.5 wari ho 2024/25 ukagera kuri toni 3,000, kubera ingamba bafashe zizatuma uzamuka cyane mu myaka izakurikiraho.
Mu mwaka uzakurikiraho wa 2026/27 barateganya kuzamura umusaruro w’uburobyi ukagera kuri toni 5,000, muri 2027/28 ukagera kuri toni 8,069 mu gihe mu 2028/29 bazaba barageze kuri toni 13,126.
Ahamya ko uburobyi bwafashije abaturage benshi kwivana mu bukene, bitera bamwe gutangiza uruganda rukora ifu y’isambaza ifasha mu kugira imirire myiza no kurwanya igwingira mu bana bato.
Yahamije kandi ko abaturage benshi babonye akazi mu burobyi, (abarobyi, abacuruzi b’ifi n’isambaza) aho abarenga 80% bo ku Kirwa cya Bugarura bo ubwabo batunzwe n’uburobyi.
Avuga kandi ko uburobyi bwazamuye ubucuruzi hagati ya Rutsiro n’utundi turere (Karongi, Rubavu n’utwo muri Kigali), buzamura segiteri yo gutwara abantu n’ibintu mu Kiyaga no guteza imbere ubukerarugendo, aho amafaranga abukomokamo yinjira mu baturage ndetse bikanjiriza Igihugu umusoro.
Ikipe iroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, ikoresha abarobyi icyenda bahora na nyirayo wa cumi, kuyitunga bigusaba asaga Miliyoni 5,2 Frw kugira ngo ibe ifite ibikoresho byose byuzuye.
Akarere ka Rutsiro gafite imirenge itandatu ikora ku Kiyaga cya Kivu, amazi yako ahana imbibe ni aya Karongi na Rubavu ndetse na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.