Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIbibazo bishingiye ku mutungo ku isonga mu byo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu...

Ibibazo bishingiye ku mutungo ku isonga mu byo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yakira

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko mu 2024/2025 yakiriye inakora iperereza ku birego 654 byiganjemo ibirebana n’umutungo.

 

Ibyo birimo ibirego 91 byimukanwe kuko byari bitarakemuka mu mpera z’umwaka wa 2023/2024 n’ibirego 563 yakiriye mu mwaka wa 2024/2025.

Raporo ya Komisiyo y’ibikorwa byo mu 2024/2025, igaragaza ko mu birego 654 yakurikiranye, 575 (87,9%) byabonewe ibisubizo, ibirego 27 (4,1%) byamaze gukorerwa iperereza ariko bitarakemuka mu gihe ibirego 52 bingana na 8% bigikorerwa iperereza.

Mu byo komisiyo yagaragazaga imiterere y’ibibazo yakiriye, yerekanye ko ibijyanye n’umutungo byihariye 31% ni ukuvuga ibirego 203, byatanzwe n’abagabo 131 n’abagore 72.

Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibirego birebana n’imitungo birimo ibirebana no kudahabwa indishyi ikwiye ku mitungo yangijwe n’ibikorwa by’inyungu rusange n’ibijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ku by’amakimbirane ashingiye ku butaka byari 61. Bijyanye n’amakimbirane abavandimwe cyangwa abashakanye bagirana mu kugabana cyangwa kugurisha imitungo basangiye n’amakimbirane ku butaka arimo kugurisha ubutaka butari ubwe, kugundira ubutaka yatsindiwe, kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi, kugura ubutaka buri mu cyamunara no kutamenya nimero iranga ubutaka bwe (UPI) kuko adafite ubushobozi bwo kwishyura umukozi wemerewe gupima ubutaka.

Ibijyanye n’ubutabera hakiriwe ibirego 139 bingana na 21,3%, ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu hakiriwe ibirego 84 bingana na 12% byatanzwe n’abana b’abahungu 32 n’abakobwa 51.

Ibijyanye n’uburenganzira ku burezi, Komisiyo yakiriye ibibazo 47 bigize 7,2% byatanzwe n’abiganjemo abana barimo abakobwa 20, abahungu 24 n’abakuru batatu.

Ku bijyanye no kudahungabanywa ku mubiri no mu bitekerezo hakiriwe ibirego 42 bingana na 6,4%, ibirego bijyanye no kuva no kujya aho ushaka hakiriwe ibirego 30 bigize 4,6%, ibijyanye n’ubwisanzure n’umutekano bya muntu hakirwa ibibazo 30 bigize 4,6% n’ibijyanye n’ubuzima bigera kuri 21 bingana na 3,2%.

Ibibazo bishingiye ku mibereho myiza hakiriwe ibirego 21, ibijyanye n’umurimo hakirwa ibirego 11, kugira indangamuntu hakirwa ibirego icyenda, ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakirwa ibirego bitanu, uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga hakirwa ibirego bine mu gihe gusurwa n’umuryango ku mugororwa, imyemerere n’uburenganzira bwo kubaho hakiriwe gusa ibirego bitatu bingana na 0,5%.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments