Ibiciro byo kureba imikino y’Igikombe cy’Isi byatumbagiye, aho itike ya make yavuye kuri 11$ yariho mu 2022 igera ku 100$ mu 2026, mu gihe iya menshi yavuye ku 1.607$ igera ku 6.370$.
Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada hazaba hari kubera imikino y’Igikombe cy’Isi.
Amakipe 48 azahatanira iri rushanwa risumba ayandi ku Isi mu mikino 104, ndetse ibihugu by’inkwakuzi bimaze kwiyongera ku bizakira ku kuzahatanira iri rushanwa.
Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi ryashyize hanze amatike yo kwinjira kuri iyi mikino, aho ari mu byiciro bine nk’uko byakozwe ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Qatar mu 2022.
Ugereranyije aya marushanwa yombi, igiciro cy’imikino y’Igikombe cy’Isi gitaha cyatumbagiye cyikuba inshuro enye.
Mu 2022 umukino wo gufungura irushanwa kwinjira byari 618$, 440$, 302$ na 55$, mu gihe mu mwaka utaha bizaba ari 2.735$, 1.940$, 1.120$, 560$.
Imikino ya make muri iri rushanwa aba ari imikino isigaye y’amatsinda. Mu 2022 kwinjira byari 220$, 165$, 69$ na 11$, mu gihe mu mwaka utaha bizaba ari 574$, 430$, 150$ na 100$.
Umukino wa nyuma ni wo uba uhenze muri iri rushanwa, ukaba waracuruzwaga 1.607$, 1.003$, 604$ na 206$ mu 2022, mu mwaka utaha ukazaba uri ku 6.370$, 4.210$, 2.790$ na 2.030$.
