Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIbiganiro by’u Rwanda, RDC na Amerika ku bufatanye mu by’ubukungu birarimbanyije

Ibiganiro by’u Rwanda, RDC na Amerika ku bufatanye mu by’ubukungu birarimbanyije

Hashingiwe ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono tariki ya 29 Kamena 2025, abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje ibiganiro by’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu.

 

Mbere y’uko ibiganiro nyirizina bitangira, ibi bihugu byabanje gushyiraho amahame azagenga ubufatanye bwabyo mu rwego rw’ubukungu tariki ya 1 Kanama, hagamijwe ahanini gufasha akarere k’Ibiyaga Bigari kubona amahoro, umutekano no kugera ku iterambere rirambye.

Muri aya mahame harimo ingingo y’ubufatanye mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III no gucukura Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwaremezo birimo iby’ubwikorezi n’amasoko, imicungire ya Pariki no gufatanya mu rwego rw’ubuzima.

Ku wa 28 Kanama 2025, abahagarariye inzego z’abikorera zo mu Rwanda, RDC na Amerika bahuriye mu biganiro by’ubufatanye mu ishoramari ku mabuye y’agaciro y’ingenzi no ku mutekano, aho abikorera b’Abanyamerika bashaka gushyira imbaraga mu karere.

Umuyobozi mukuru mu biro bya Amerika bishinzwe ubufatanye na Afurika, Jonathan Pratt, witabiriye ibi biganiro, yagaragaje ko Perezida Donald Trump ashaka gufasha akarere kubona amahoro binyuze mu ishoramari ry’Abanyamerika.

Pratt yasobanuriye abikorera ko ubufatanye bwifuzwa mu by’ubukungu buzashingira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC, bityo ko hakenewe ubushake bwa buri wese kugira ngo bishoboke.

Ibi biganiro byatangiye gutanga umusaruro kuko tariki ya 28 Kanama, Trinity Metals itunganya Wolfram mu birombe bya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo yagiranye amasezerano y’ubucuruzi n’uruganda GTP (Global Tungsteen and Powders) rwo muri Amerika.

Hashingiwe kuri aya masezerano, Trinity Metals, ibinyujije muri sosiyete ya Traxys, yatangiye kohereza muri Amerika Wolfram itunganyije ku kigero cya 68%. Iri buye ry’agaciro rizajya ritunganywa kuri 99,9% ryifashishwe mu gukora ibikoresho by’indege n’ibya gisirikare.

Leta ya RDC na yo yamaze guha KoBold Metals y’Abanyamerika impushya zo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro mu birombe birindwi biherereye birimo ibiherereye muri teritwari ya Manono mu ntara ya Tanganyika na Malemba-Nkulu muri Haut-Lomami.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments