Ku nshuro ya gatandatu, ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’ bitegurwa na ‘Isango Star’ bigamije gushimira abahanzi bitwaye neza, bigiye kongera gutangwa.
Ni ibihembo ubuyobozi bwa Isango Star bwatangaje ko bizatangwa ku wa 21 Ukuboza 2025 mu birori bizabera muri Camp Kigali.
Ibirori bizabanzirizwa n’ibitaramo bitanu bizazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu, birimo ikizabera i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, Rubavu, i Kayonza, i Musanze muri UR-CAVM no mu Mujyi wa Kigali.
Umwaka ushize ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya gatanu, byari byabereye muri Kigali Convention Centre.
Umunyamakuru wa Isango Star akaba ari nawe utegura ibi bitaramo, Kavukire Alex, yabwiye IGIHE ko ibyiciro bizaba bihatanirwa nta na kimwe cyiyongereye ku byahatanirwaga umwaka ushize.
Ati “Nta mpinduka ziri mu byiciro bizaba bihatanirwamo ibihembo, ni kimwe n’iby’umwaka ushize. Ngira ngo ahari impinduka ni ahabereye ibitaramo n’aho bizabera uyu mwaka, gusa naho ntabwo hahindutse cyane.”
Umwaka ushize ibihembo byegukanywe n’abarimo Bruce Melodie wahembwe nk’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, Bwiza aba umuhanzi w’umugore w’umwaka, Zeotrap yegukana igihembo cy’umuhanzi mushya, Israel Mbonyi ahabwa igihembo cy’ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana w’umwaka, album y’umwaka hahembwe ‘Icyumba cya rap’ ya Riderman na BullDogg.
Mu bandi bahembwe harimo Phil Peter wegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka abikesha Jugumira yari yakoranye na Kevin Kade na Chriss Eazy, iyi ikaba yaranegukanye icy’ihuriweho n’abahanzi batandukanye.
Umuraperi w’umwaka yabaye Bull Dogg, Element ahembwa nk’utunganya indirimbo z’abandi bahanzi mu gihe Director Gad yahembwe nk’ukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi, naho umuhanzi wihebeye umuziki gakondo w’umwaka aba Ruti Joel.
