Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, Dr. Asaph Kabaasha, yavuze ko ibibazo biri muri serivisi zo gukwirwakiza amazi, ameneka n’ icy’isaranganywa ryayo biri mu byo agiye gushyiramo imbaraga.
Dr. Asaph Kabaasha yahawe kuyobora WASAC Group mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Nyakanga 2025 asimbuye Prof. Munyaneza Omar wari muri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu bijyanye no gukwirakwiza amazi aho kuva mu 2007 yakoze inshingano mu bigo bya Leta bitandukanye byabyaye WASAC Group y’uyu munsi.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yashimangiye ko hari ibintu by’ingenzi agiye gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kunoza isaranganya ry’amazi no kugabanya ingano y’amazi ameneka mu nzira atageze ku bakiliya kandi yakabyajwe umusaruro.
IGIHE: Inshingano wahawe witeguye ute kuzishyira mu bikorwa?
Natewe ishema no guhabwa inshingano zo kuyobora WASAC Group. Nongeye gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye. Nemeye izi nshingano nzi neza ko amazi ari ubuzima atari serivisi nk’izindi zose.
Nkurikije ubunararibonye mfite n’ubushake bwo gukorera igihugu cyanjye, niteguye neza gushyira mu bikorwa inshingano nahawe.
Ni ibiki ubona bikeneye gushyirwamo imbaraga byatuma Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza uko bikwiye?
Njyewe mbona hakenewe gushyirwa imbaraga mu bintu bine by’ingenzi; icya mbere ni ugukora kinyamwuga no kunoza imitangire ya serivisi.
Nk’abakozi ba WASAC Group tugomba kunoza uburyo dukoramo, tugashyira imbaraga mu ikoranabuhanga, tukubaka ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura bikomeye kandi bigezweho kugira ngo bidufashe gutanga serivisi zizewe, zifite ireme kandi zinogeye abafatabuguzi bacu.
Icya kabiri ni umuturage ku isonga. Abaturage bacu bakeneye serivisi zinoze. Nzashyira imbaraga mu kumva ibitekerezo byabo, kubagezeho amakuru y’ukuri kandi yizewe, kubasobanurira imbogamizi dukunze guhura na zo mu mitangire ya serivisi badutegerejeho, kandi ikibazo cyose batugejejeho tubasubirize ku gihe.
Icya gatatu ni ubufatanye n’ubunyangamugayo, nzaharanira ko buri cyemezo dufata gishingira ku bushishozi, ubunyangamugayo n’inyungu rusange hagamijwe gutanga serivisi zitajegajega kandi zubakiye ku bwizerane.
Hari kandi gushyira abakozi ku isonga. Abakozi ba WASAC Group ni bo mutungo wa mbere w’ikigo kandi intego zose ikigo gifite ni bo bazigiramo uruhare kugira ngo zigerweho.
Nzashyira imbaraga mu kwita ku bakozi no kubaka ubwiza bw’aho bakorera kugira ngo bakore bisanzuye, bafite umurava n’ubwitange, bibafasha kwiteza imbere, kugaragaza impano za bo no kunoza akazi bakora.
Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’Igihugu hari ibura ry’amazi rikabije, byatewe n’iki?
Nibyo koko kuri ubu, hari ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Impamvu nyamukuru ni ebyiri, iya mbere ni Igihe cy’impeshyi cyatumye amazi y’umugezi wa Nyabarongo agabanyuka cyane ugereranije n’imyaka yashize. Ibi byagabanije ingano y’amazi uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rusanzwe rutanga.
Icya kabiri ni uko ingano y’amazi akenerwa n’abaturage mu gihe cy’impeshyi yiyongereye.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, WASAC Group yashyizeho gahunda yo gusarangana amazi, ariko igenzura riheruka ryagaragaje ko hakirimo ibibazo.
Hari ibice bibona amazi buri gihe, hakaba n’ibindi cyane cyane byiganje mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bimara igihe kinini bidafite amazi. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, WASAC Group iri kunoza gahunda y’isaranganya ry’amazi kugira amazi abashe kugera muri ibyo bice bikunze kutabona amazi.
Hari gukorwa iki ngo abantu bose bagezweho amazi meza?
Muri rusange, hari icyuho hagati y’amazi akenewe n’ubushobozi bwa WASAC Group bwo kuyatanga. Iki kibazi kirushaho gukomera iyo igihe cy’impeshyi cyibaye kirekire.
Mu bisububizo bya vuba dufite, harimo kuvugurura gahunda y’isaranganya no kugabanya ibihombo biterwa n’amazi ameneka kugirango amazi yose twohereje mu baturage abagereho uko bikwiye kdi isaranganya rigere kuri bose.
Ingamba z’igihe kirekire ni ebyiri zirimo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kubaka inganda nshya zitunganya amazi no kuvugurura izisanzwe kugira ngo tuzongerere ubushobozi. Ibi bizakorwa mu bice bitandukanye by’ igihugu.
Hari kandi gukomeza ingamba zo kugabanya ibihombo duterwa n’amazi ameneka ubu tubona ko biri hejuru ya 38% bikagera nibura hagati ya 25 na 30%.
Amazi meneka mu nzira ni menshi. Hari gukorwa iki?
Ni byo koko, WASAC kuri ubu ifite igihombo cy’amazi (Non-Revenue Water –NRW) kigera hafi kuri 38%.
Mu myaka ishize, twakoranye n’abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye, dukoresha uburyo butandukanye bugamije kugabanya iki gihombo. Urugero, mu mashami ya WASAC ya Rwamagana na Nyagatare, twafatanyije n’Umuryango wo mu Buholandi witwa VEI, aho igihombo cy’amazi cyagabanyutse ku rugero rugaragara.
Muri icyo gihe kandi, Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA) cyafashije WASAC kugabanya igihombo cy’amazi mu Ishami rya Kacyiru hano mu Mujyi wa Kigali.
Izi ngamba zose zizahuzwa kandi zishyirwe mu yandi mashami yo mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko uyu mwaka urangira. Biteganyijwe ko ibi bizadufasha kugabanya igihombo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali, kikava kuri 38% kikagera hagati ya 25% na 30%.
Umushinga wo gushyiraho imashini zitahura aho itiyo yatobotse (SCADA) ugeze he?
Ubu SCADA zikoreshwa mu nganda zitunganya amazi za WASAC no mu bigega bimwe na bimwe. Ibijyanye no gukoresha SCADA mu gutahura imiyoboro y’amazi yangiritse, biracyari mu igerageza ariko tunashakisha abafatanyabikorwa bazadufasha gushyira mu bikorwa umushinga.
Ni iyihe mishinga migari mufite, izafasha mu gukemura ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingutu?
Dufite imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu igamije kongera ingano y’amazi no kuyageza ku baturage.
Imwe muri yo ni umushinga wo gusana no kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge. Uyu mushinga nusozwa, uruganda rutunganga amazi rwa Karenge ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 36.000 ku munsi ruvuye kuri metero kibe ibhumbi 12 ku munsi rutanga kuri ubu. Aya mazi azakoreshwa mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rwamagana.
Undi mushinga ni uwo gusana no kwagura umuyoboro w’amazi wa Ntora-Remera. Uyu mushinga uzasana kandi wagure imiyoboro ingana na 190Km, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Mirenge, ya Gisozi, Remera, Kinyinya na Kacyiru, bikazafasha gukemura ikibazo cy’amazi gihari ubu.
Hari umushinga wo gusana uruganda rw’amazi rwa Nzove I rukagira ubushobozi bwo gutanga amazi angana na 40.000m3 ku munsi.
Hanze ya Kigali, hari umushinga witwa Kivu Belt Water Supply Project. Uyu mushinga uzubaka uruganda rutunganya amazi angana na 13.000 m3 ku munsi; kubaka imiyoboro y’amazi ingana na 125 Km. Biteganijwe ko uyu mushinga uzongera amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi.
Umushinga wa Muhazi water supply project, binyuze muri uyu mushinga hari ukubakwa uruganda rutunganya amazi angana na 12.000 m3 ku munsi; kubaka imiyoboro y’amazi ingana na 256 Km.
Uyu mushinga uzafasha kubona amazi meza, abatuye mu Mirenge itanu y’Akarere ka Gatsibo ari yo Remera, Rugarama, Kiziguro, Kiramuruzi, Murambi n’imirenge itatu mu Karere Kayonza ari yo Rukara, Murundi na Gahini.
Hari kandi Umushinga wa Volcano Belt water supply Project ahazasanwa no kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo rukava kuri 12.500 m3 ku munsi rutunganya, rukagera kuri 43.000 m3 ku munsi; kubaka imiyoboro y’amazi ingana na kilometero 178.
Uyu mushinga nurangira uzongera amazi mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Undi duhanze amaso ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi wa Huye-Nyaruguru-Gisagara ,aho biteganijwe ko uzaba ufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 24.000 ku munsi, hakanubakwa ibirometero 473 by’imiyoboro y’amazi.
Uburyo bwo kwishyura amazi mbere y’uko umuntu ayakoresha, ‘Prepaid System’ mububonamo igisubizo kirambye?
Uburyo bwo kwishyura amazi mbere (Prepaid system) tubona ari igisubizo cyiza gishobora gufasha umukiliya kugenzura ikoreshwa ry’amazi no kwirinda ibirarane by’amadeni. Iyi sisiteme kandi ifasha WASAC gukusanya ubwishyu bw’amazi mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Muri gahunda y’igerageza ikoreshwa rya prepaid system ku mavomero rusange (public taps) ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba ku mavomo rusange agera kuri 200.
Nyuma yo gusanga ubu buryo bukora neza, harimo gushakwa ingengo y’imari izafasha kongera amavomo rusange akoresha ubu buryo no kubugeza hirya no hino mu gihugu.
Mu kwagura umushinga wo gukoresha Mubazi zikoresha ikoranabuhanga, WASAC yatumiriye inganda zikora zinakacuruza Konteri za prepaid zikoreshwa mu ngo z’abaturage (household prepaid meters) kugira ngo zitangire igeragezwa rizamara amezi atandatu, guhera mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Iri gerageza rizatanga amakuru y’ingenzi azafasha gufata icyemezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi sisitemu mu ngo z’abafatabuguzi.
Mubona Smart meters zigihanzwe amaso?
Smart meter ziracyahanzwe amaso, kuko zitezweho koroshya uburyo bwo kwishyura amazi. Mu igerageza twateguye, tuzagerageza ubwoko bubiri bwa Mubazi (smart meters) izikoresha uburyo bwa prepaid (kwishyura mbere), ndetse n’izikoresha postpaid (zidasaba ko umukozi wa WASAC asura umukiriya buri kwezi ngo afate imibare y’imikoreshereze). Ibi byitezweho kongera umucyo, kugabanya amakosa, no kunoza serivisi ku bafatabuguzi.
Kuki ikiguzi cy’amazi ku bigo binini n’inganda kiri hejuru cyane?
Ikiguzi cy’amazi ku bigo binini n’inganda kivugwa ko kiri hejuru, ariko si ko biri mu by’ukuri.
Ibiciro by’amazi bigenwa hagendewe ku ngengo y’imari ikenewe kugira ngo amazi atunganywe, ashyikirizwe abaturage, kandi serivisi zibashe gukomeza mu buryo burambye.
Ku nganda, 1m³ y’amazi (ihwanye n’amajerekani 50) yishyurwa 736 FRW (hatarimo TVA). Ugereranyije n’icyo bisaba kugira ngo amazi atunganywe kandi agezweho mu buryo bwizewe, iki kiguzi ntigifatwa nk’ikirenze urugero.