Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOIbyihariye ku itsinda ry’abagore ryishimiwe cyane muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Ibyihariye ku itsinda ry’abagore ryishimiwe cyane muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Niba warakurikiye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali birashoboka ko wabonye abagore bambaye imyambaro ikoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda.

 

Abo ni Abadahigwa ba Nyamirambo, itsinda ry’abagore 65 bakomeje kwishimirwa n’abatari bake muri iri rushanwa ribereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro ryagiranye na IGIHE, aba bagore bagarutse ku mavu n’amavuko y’iri tsinda ndetse nicyo rigamije.

Umuyobozi wa Abadahigwa, Munganyimana Christine, yavuze ko iri tsinda ryashinzwe mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2024.

Ati “Abadahigwa ba Nyamirambo ni itsinda ryavutse mu bihe by’amatora rero ryiyemeje kujya mu ngamba zo gushyigikira Perezida Kagame no gushyira mu bikorwa ibyemejwe muri NST2.”

Uyu muyobozi yavuze ko iri tsinda rigizwe n’abasaga 65 barimo abagabo batatu badakora ubushyushya rugamba gusa, ahubwo banagerageza gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za leta nko kuryanya igwingira mu bana, abata ishuri n’ibindi.

Bamwe mu babona iri tsinda bakunze kuvuga ko rishobora kuba rikoresha ibiyobyabwenge kubera imbaraga rigaragaza mu mifanire, ibyo abarigize bamaganira kure.

Ati “Abantu benshi batwibeshyaho ko hari ibintu twaba dufata. Imbaraga dukoresha ni uburyohe bw’igihugu cyacu, tukagikorera nta gucika intege kuko ntawundi uzakitwubakira. Ikindi ni ukwitura ibyo umusaza yatugejejeho.”

Ku bijyanye n’akazi ka buri munsi, aba bagore bavuga ko ibikorwa by’itsinda bitabangamira imirimo isanzwe ibatunze kandi n’abagabo babo babashyigikira.Ati “Abagabo barabitwemerera bakatubwira ngo mujye gukorera igihugu. Mu biyanye n’akazi byo muri iyi minsi turi gukorera mu rugo. Turimo ingeri nyinshi abanyamategeko, abacungamutungo n’abandi, akazi kacu turagakomeza ntakibazo.”

Abadahigwa ba Nyamirambo bakomeje kwishimirwa na benshi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments