Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIbyo abarimu bishimira n’ibyo banenga ku mpinduka ziheruka gukorwa mu burezi

Ibyo abarimu bishimira n’ibyo banenga ku mpinduka ziheruka gukorwa mu burezi

Abayobozi b’amashuri atandukanye mu gihugu bagaragaje ko impinduka mu burezi ziherutse gutangizwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB) zishimishije kuko zizafasha abanyeshuri kongera ireme ry’ibyo biga, ariko ko hari ahakiri ikibazo cy’abarimu n’imfashanyigisho zijyanye n’ubwo buryo bushya.

 

Izo mpinduka zatangajwe muri Nyakanga 2025 zigena ko amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye atangira Saa Mbiri aho kuba Saa Tatu za mu gitondo, ndetse n’amashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yaravuguruwe.

Abayobozi batandukanye b’ibigo by’amashuri babwiye IGIHE uko izo mpinduka batangiye kuzishyira mu bikorwa kuva tariki ya 8 Nzeri 2025 batangiye umwaka w’amashuri wa 2025/26, ariko bagaragaza n’imbogamizi zirimo.

Umuyobozi wa École Secondaire St. Jean Bosco mu Karere ka Huye, Nizeyimana Jean Damascène, yagize ati “Umwana yigaga amasomo ya siyansi ariko yagera nko muri kaminuza ugasanga nko kwiga ubuvuzi biramusaba kuba yarize n’Ubugenge bikaba ikibazo. Hari n’abashakaga kwiga imyuga muri kaminuza bakazitirwa n’uko bize siyansi itarimo isomo ry’Imibare.”

Pasiteri Bizimana Damascène uyobora École Secondaire Kagogo mu Karere ka Burera, yigisha amasomo ya siyansi n’indimi, yavuze ko uburyo amashami yahujwe babibonye nk’inyungu ku hazaza h’abanyeshuri.

Ati “Mu mpinduka zabaye amashami twari dufite ahuriye ku Butabire yarahujwe mu cyiswe Imibare na Siyansi, Icyiciro cya Mbere. Tubona ari byiza kuko umwana azajya asohoka azi siyansi yose mu buryo bwuzuye. Mu ndimi na ho bizabafasha kuko umwana azajya asohoka azizi zose.”

Bizimana yongeyeho ko mu kigo ayoboye nta kibazo cy’abarimu bake kuko mu mpinduka nta wundi basanze ukenewe.

Ikijyanye n’abarimu ariko si ko gihagaze mu bindi bigo kuko hari aho uburyo amashami bigishaga yahujwe basanze hakenewe abandi ariko ntibaraboneka.

Karemangingo Luke uyobora G.S Gahini mu Karere ka Rwamagana, yagize ati “Mu mpinduka zabaye mu mbumbe y’amasomo y’Ubumenyamuntu bongeyemo isomo ry’Iyigamitekerereze kandi nta barimu baryo twari dusanzwe dufite, ubu twatangiye kubashaka.”

Mu bitaraboneka uko bikwiye kandi bihurizwaho n’abo bayobozi ni bimwe mu bitabo bijyanye n’integanyanyigisho nshya kuko hari ibyo REB yaboherereje kuri internet bifashisha, abandi bagatira mu bindi bigo.

Gusa harimo ikibazo cy’uko kubyifotoreza ku buryo haboneka ibikwiye abanyeshuri n’abarimu bihenze kandi na byo bikenewe.

Padiri Senyoni Théogène uyobora G.S Muhororo mu Karere ka Ngororero, ifite amashuri abanza n’ayisumbuye, yagize ati “Mu mpinduka zakozwe twongerewemo Igifaransa ariko abarimu bacyo bitewe n’imyaka yari ishize kitigwa, abo dufite ntabwo bahagije.”

Yongeyeho ko gushyira amasomo saa Mbiri byatumye abana bazinduka kuko babyuka baza kwiga nta yindi mirimo bakoze ariko asaba ko isomo ry’Iyobakamana mu mashuri abanza ryakongera gutekerezwaho kuko mbere ryigwaga ukwaryo ariko ubu ryagizwe igice cy’irindi somo.

Hari abasaba ko abana bakwiga umunsi wose

Muri aya mavugurura, REB yagennye ko abana biga kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza ya Leta bose bazajya biga ingunga ebyiri. Ni ukuvuga ko bamwe biga igitondo abandi bakiga ikigoroba.

REB yasobanuye ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kujyanisha abo banyeshuri bose ntibasigane kuko hari bamwe bigaga umunsi wose bakabirangiza, abandi bakiga igice kandi babazwa kimwe.

Byatumye hahindurwa amasaha yo gutangira amasomo aba kare ndetse n’amasomo muri icyo cyiciro aragabanywa, amwe yimurirwa mu myaka ikurikiraho.

Gusa, Padiri Senyoni yavuze ko iyo umwana yize igitondo n’ikigoroba ari bwo aba yize byuzuye.

Ati “Nko mu mashuri yigenga abana biga umunsi wose. Biga mu gitondo nyuma ya saa Sita bagakora imyitozo. Ahari ibyumba n’abarimu bishobotse bareka bakajya biga umunsi wose kuko iyo abana batashye n’ubundi ntacyo baba bakora.”

Nizeyimana yavuze ko indi mpinduka irimo imbogamizi ari ijyanye n’uko ubu abanyeshuri basigaye basanga abarimu mu ishuri aho kugira ngo umwarimu we ubasangamo.

Ati “Ubu buri mwarimu agomba kugira ishuri rye niba yigisha Imibare hakaba harimo ibikoresho byose noneho abana bakajya bamusangamo amasaha yabo yarangira bagasohoka hakaza abandi. Dufite ikibazo cy’abarimu batahise babona ibyumba byabo kuko ari bikeya”.

Yongeyeho ati “N’ibikoresho ntibyahise biboneka kuko buri cyumba kiba kigomba kubamo intebe ya mwarimu, akabati, ibyo akoresha yigisha n’ibindi bajyaga bahuriraho mu cyumba cy’abarimu ariko ubu buri wese agomba kugira ibye.”

Abo bayobozi banahuriza ku kuba ababyeyi bagikeneye gusobanurirwa izo mpinduka kuko ubu bamwe batarumva neza ibyo abana basigaye biga ndetse hari n’abagihamagara ku bigo babaza niba bagifite amashami yigwaga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments