Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeDIPLOMACYIbyo mwagezeho biteye ishema- Brig Gen (Rtd) Martin warokoye Abatutsi mu 1994...

Ibyo mwagezeho biteye ishema- Brig Gen (Rtd) Martin warokoye Abatutsi mu 1994 (Amafoto)

Brig Gen (Rtd) Owusu Ababio Martin ukomoka muri Ghana yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kwiyubaka nyuma yo kuva mu bihe by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rugero atigeze abibonaho mu bihugu yarwanyemo byose.

 

Brig Gen (Rtd) Martin ni umwe mu basirikare bo muri Ghana bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za LONI zari zakuwe mu gihugu.

We na bagenzi be barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Maj (Rtd) Peter Sosi wo muri Ghana, Brig Gen Elhadji Babacar Faye wo muri Sénégal, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, WO II (Rtd) Lucas Norvihoho na WO I (Rtd) Sampson Agyare na we wa Ghana, bamaze iminsi mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi irindwi.

Ni umwe mu barokoye Abatutsi benshi nyuma yo gufata icyemezo cyo gusigara mu Rwanda, ubwo Akanama k’Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

Ku wa 20 Kanama 2025 mu kiganiro n’itangazamakuru, Brig Gen (Rtd) Martin, yavuze ko igihe boherezwaga mu Rwanda muri 1994 igihugu kitari kimeze gutya, ndetse ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga igihugu cyasaga nk’icyarangiye.

Yagize ati “Ngarutse nyuma y’imyaka 31. Kwiyumvisha ibyo nabonye muri iyi minsi biratangaje. Ibitangaza ni ryo jambo ryonyine ushobora gukoresha ubisobanura.”

“Nari naroherejwe muri Perefegitura ya Byumba, nyuma nza kuza i Kigali. Ubu kubona aho u Rwanda rugeze mu iterambere ni ibintu bitangaje cyane ku buryo ntanashoboye kumenya neza aho nahoraga nyura, cyane cyane aho nabaga ndi kumwe n’ingabo zanjye i Kabuga.”

Yavuze ko ubwo yasuraga bimwe mu bice bakundaga kunyuramo byamugoye kuhamenya.

Ati “[…] Nibaza niba ari ahantu najyaga nyura biranyobera. Navuga ko hari byinshi cyane byakozwe mu rwego rw’iterambere.”

Brig Gen (Rtd) Martin yavuze ko yakoreye mu bihugu byinshi, ariko muri byo ntacyo yabonye cyakoze nk’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Iyo ubigereranyije n’ibindi bihugu nakozemo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, nko muri Liberia, muri Sierra Leone no muri Lebanon, usanga u Rwanda rwarageze kure cyane. Nta gihugu cyabayemo Jenoside cyangwa intambara ngo cyiyubake mu buryo nk’ubu. Ibyo mwagezeho biteye ishema.”

Mu ruzinduko bamazemo icyumweru, aba basirikare basuye ahantu hatandukanye harimo n’aho bigeze kurinda mu bihe bikomeye mu 1994.

Uruzinduko rwabo rwatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no ku Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu. Banasuye Hôtel des Mille Collines babayemo mu 1994, basura Camp Kigali n’ahahoze ari ETO Kicukiro, aho Ingabo z’Ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi bakicwa.

Basuye umuhanda uzwi nka Pellage mu Kiyovu, kiliziya ya St Famille na St Paul, basura n’inzibutso za Jenoside za Nyanza na Rebero.

Hanze y’Umujyi wa Kigali, basuye Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Bugesera n’Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi muri Byumba.

Urugendo rwabo rwasorejwe kuri Stade Amahoro yabaye ubuhungiro bwa benshi muri Jenoside irinzwe n’Ingabo za MINUAR. Banasuye kandi Zaria Courts, igikorwaremezo cya siporo kigizwe n’ibice bitandukanye.

Hashize icyumweru bageze mu Rwanda

Uruzinduko i Rebero ku Rwibutso

 

 

 

 

 

 

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments