Mu myaka mike ishize, Isi iri kugana ku miyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga n’ubudasa mu gutanga serivisi zinoze ku baturage.
Ibihugu byinshi bikomeje guhanga amavugurura agamije kwegereza abaturage serivisi, kugabanya imvune bahuraga na zo bakora ingendo ngo bagere aho serivisi zitangirwa no guca intege ruswa mu nzego z’imiyoborere.
Ibyo bikorwa himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zitandukanye.
ASAN Khidmet ni bumwe mu buryo buhambaye ku ruhando mpuzamahanga bwatangijwe na Azerbaijan hagamijwe kwihutisha serivisi no gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ryazo.
Ni uburyo bwatangijwe mu 2012 ku gitekerezo cya Perezida Ilham Aliyev.
Uyu mushinga wubakiye ku ntego yo guha abaturage serivisi z’imiyoborere mu buryo bworoshye, bunoze, kandi bwizewe.
Mu rugendo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aheruka kugirira muri icyo gihugu ku wa 19-21 Nzeri 2025, yanasuye icyicaro gikuru cya ASAN Khidmet asobanurirwa byinshi ku bijyanye n’uruhare igira mu itangwa rya serivisi z’imiyoborere ku baturage.
Muri urwo ruzinduko yagiriye kuri ASAN Khidmet Center, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikigo cya Leta gitanga serivisi no guhanga udushya, Ulvi Mehdiyev, amusobanurira byinshi ku mikorere ya ASAN Khidmet n’uburyo itanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu.
Kuri ubu u Rwanda ruhanze amaso ubwo buryo bwa ASAN Khidmet bumaze kugezwa mu bihugu birenga 30 hirya no hino ku Isi.
Umuryango w’Abibumbye na wo wemeza ko ASAN Khidmet ari umwihariko wa Azerbaijan ariko ukwiye gusangizwa ibindi bihugu mu kunoza imiyoborere.
Ubusanzwe ASAN Khidmet Center ni ahantu Leta yahisemo kubaka hagamijwe kwegereza serivisi zose za Leta umuturage kandi zikabonekera ahantu hamwe.
Ibyo birinda umuturage gusiragira mu biro bitandukanye ajya gushaka serivisi n’ibyangombwa mu nzego zinyuranye ahubwo akazibonera ahantu hamwe ibizwi nka One Stop Center.
Imikoranire y’u Rwanda na Azerbaijan ishingiye ku gusaranganya inararibonye ku ikoreshwa rya ASAN Kdidmet byabaye umusaruro w’ibiganiro byabaye hagati ya Perezida w’icyo gihugu, Ilham Aliyev na Paul Kagame w’u Rwanda ubwo yajyaga muri icyo gihugu mu Ugushyingo 2024 yitabiriye Inama ya COP29.
Muri Kamena 2025 impande zombi zemeranyijwe imikoranire bityo u Rwanda rushobora gutangira gukoresha ubwo buryo mu gihe cya vuba.
Kuri ubu u Rwanda rushyize imbere ko serivisi zose za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga binyuze muri IremboGov, ariko hamwe n’uburyo bwa ASAN Khidmet hashobora no gushyirwaho ibigo bitandukanye bishobora gufasha mu itangwa rya serivisi zitandukanye ku baturage.
Gusigasira ihame ry’ubwizerwe no kurwanya ruswa
ASAN Khidmet yagiye ishimangirwa nk’urugero rwerekana uko ikoranabuhanga rifasha mu kugabanya ruswa.
Serivisi zitangwa mu buryo bunoze, abaturage bakabona ibisubizo byabo hatabayeho kureregwa cyangwa guhora basiragira ku biro bya leta.
U Rwanda rufite intambwe rwateye mu kurwanya ruswa, ariko ruracyahura n’imbogamizi zigaragara cyane mu nzego zicunga umutungo rusange no mu gutanga serivisi.
Ikoreshwa rya IremboGov ni inzira nziza yo kugeza serivisi kuri bose kandi hatabayeho gusiragira nubwo hakiri ibibazo byo kurebwaho.
Gushyira mu bikorwa uburyo bwa ASAN Khidmet byafasha gukomeza kurandura ruswa, kuko ikoranabuhanga ryongera gukorera mu mucyo kandi rikagabanya aho umuntu ku giti cye ashobora gutambamira itangwa rya serivisi.
Gutanga serivisi ku gihe no korohereza abaturage
U Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda yo gutanga serivisi ku ikoranabuhanga n’uburyo bwo kwishyura serivisi za leta hifashishijwe IremboGov.
ASAN Khidmet yerekanye ko bishoboka gutanga serivisi zose z’ibanze mu kigo kimwe, kandi mu gihe gito.
Abaturage ba Azerbaijan bashobora kubona icyangombwa cy’ivuka, pasiporo, uruhushya rwo gutwara imodoka cyangwa serivisi z’amazi n’amashanyarazi byose mu nyubako imwe, cyangwa bakoresheje uburyo bwa Mobile ASAN bugera no mu bice by’icyaro.
U Rwanda na rwo rwemera ko nta muturage ugomba gusiragira kuva ku kigo kimwe ajya ku kindi ngo abone serivisi y’ibanze.
Mobile ASAN: Serivisi zigera no mu bice by’icyaro
Mu Rwanda, abaturage batuye kure y’umujyi bakunze guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi za leta.
Nubwo hari gahunda za “One Stop Center” mu turere, hari abaturage bagikora urugendo rurerure cyane ko usanga na gahunda ya Byikorere ya IremboGov batarayisobanukirwa uko bikwiye bigatuma bakora ingendo.
ASAN Khidmet ikoresha ubu buryo bwa mobile ASAN hagamijwe kugera ku baturage aho hakoreshwa imodoka zigezweho zijya mu bice bitandukanye, hagatangirwa serivisi ku baturage batabasha kugera ku bigo bikuru.
Gushora imari mu buryo nk’ubu byagabanya ikinyuranyo hagati y’abatuye umujyi n’icyaro, bikongera icyizere cy’abaturage ku miyoborere.
Uburezi n’ikoranabuhanga bifasha guhanga udushya
ASAN ifite gahunda nka INNOLAND na Bilim Baku zigamije guteza imbere udushya, ubucuruzi buciriritse n’ubumenyingiro mu rubyiruko.
U Rwanda na rwo rushyira imbere gahunda zitandukanye zirimo Innovation Fund, n’ibigo by’ikoranabuhanga nka FabLab Rwanda n’amarushanwa nka Hanga Pitchfest agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
ASAN yerekana ko bishoboka guhuza izi gahunda n’inzego zitanga serivisi za leta, kugira ngo urubyiruko n’abahanga mu ikoranabuhanga bafashe mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo buri munsi.
U Rwanda rumaze imyaka ruvuga ko ruri mu rugendo rwo kuba igihugu kiyobowe n’ikoranabuhanga.
ASAN Khidmet yubatse uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza serivisi nyinshi za leta, bityo abaturage bagahabwa igisubizo mu buryo bworoshye.
Rwanda rwayigiraho ko guhuriza hamwe serivisi ari ingenzi; gukoresha uburyo buhuza amakuru yose mu gihugu (kwandikisha abaturage, serivisi z’imisoro, ubuzima, uburezi, imiturire, n’ibindi) bigabanya ibibazo byo kudahuza.
Ni urugendo rwatangijwe cyane ko kuri ubu mu buryo bw’ikoranabuhanga, IremboGov imaze kugezwamo serivisi nyinshi cyane zikenerwa n’abaturage.
Ubukangurambaga n’itumanaho ku baturage
ASAN Khidmet ifite ibitangazamakuru byayo (ASAN TV na ASAN Radio) bitanga amakuru ku miyoborere, serivisi nshya n’amahirwe ahari.
U Rwanda, nubwo rufite ibitangazamakuru byinshi bya leta n’ibyigenga, rwayigiraho ko kubaka uburyo bwihariye bwo gusobanurira abaturage ibijyanye na serivisi za leta ari ingenzi.
Aha, u Rwanda rwayigiraho ko gutanga amakuru ya nyayo kandi mu buryo bworoshye byongera imyumvire y’abaturage ku miyoborere.
Azerbaijan ibinyujije muri ASAN Khidmet yigaragaje ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibindi bihugu bigera kuri 30 byagiye gusura iki kigo kugira ngo bigire k’uko cyubatse imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga.
U Rwanda na rwo rusanzwe ruri mu rugendo rwo gusangira ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga kandi kwigira ku gihugu cyanyuze mu nzira isa n’iyo ruri kunyuramo ni ingenzi.
Kuba Perezida Kagame yarasuye ASAN Khidmet i Baku mu 2025 ni igihamya cy’uko u Rwanda rubona akamaro ko kwigira ku mikorere yayo.
Gufasha abacuruzi bato n’abaciriritse
Gahunda ya ABAD iri mu bigize ASAN Khidmet ifasha abacuruzi bato n’abaciriritse kubona ubufasha mu gucunga imishinga, kubona amasoko, no kugurisha ibicuruzwa mu buryo bwiza.
U Rwanda na rwo rwayigiraho gufasha imishinga mito n’iciriritse (SMEs) binyuze mu buryo bunoze bwa leta kuko ingenzi mu guteza imbere ubukungu.
Kuri ubu gahunda yo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse by’umwihariko iy’urubyiruko cyangwa abagore byakuwe muri BDF bishyirwa muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda BRD.
Rufite kandi gahunda zitandukanye zigamije gufasha abari mu bikorwa by’ishoramari bityo ko rwakwigira ku mikorere y’icyo kigo mu kunoza uko bikorwa.
U Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka rwubaka isura y’igihugu kiyobowe neza kandi gishyize umuturage ku isonga.Kwigira kuri ASAN Khidmet byarufasha gukomeza kunoza imitangire ya serivisi no kunoza imiyoborere y’igihugu.

