Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeDIPLOMACYIcyiciro cya gatandatu cy’abakobwa 120 bimenyerezaga umwuga mu nzego z’ibanze cyasojwe 20,8%...

Icyiciro cya gatandatu cy’abakobwa 120 bimenyerezaga umwuga mu nzego z’ibanze cyasojwe 20,8% bizeye akazi

Urubyiruko rw’abakobwa 120 barangije kaminuza basoje icyiciro cya gatandatu cya gahunda y’imenyerezamwuga mu turere n’Umujyi wa Kigali, basabwa gutinyuka guhatanira imyanya y’akazi mu nzego zose by’umwihariko iz’ibanze.

 

Gahunda y’imenyerezamwuga ry’urubyiruko rw’abakobwa bakirangiza kaminuza yatangiye mu 2019, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF). Kuva itangiye, iyi gahunda ikaba imaze kunyuramo abakobwa 740.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RALGA, Rutagengwa M. Francine, yashimiye abafatanyabikorwa batanga umusanzu muri iyi gahunda by’umwihariko Leta y’u Rwanda ishyigikira iyi gahunda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Yagize ati “Iri menyerezamwuga ritanga umusaruro kuko ribafasha kunguka ubumenyi n’ubunararibonye, kandi bafite icyizere kibafasha kwinjira mu kazi n’imyanya y’ubuyobozi itorerwa cyane cyane mu Nzego z’Ibanze. Urugero ni uko abagera kuri 25 bari bari muri iki cyiciro cya 6 cy’imenyerezamwuga batsinze ibizamini byo kwandika kandi turizera ko n’ikizamini mu buryo bw’ikiganiro bazagitsinda neza.”

Umwe mu basoje iri menyerezamwuga muri iki cyiciro cya gatandatu, Niyonsaba M. Claire, yamaze kubona akazi mu Karere ka Burera, avuga ko imenyerezamwuga ryamufashije gutinyuka inzego z’ibanze no kumenya imikorere yazo ku buryo gukora ikizamini byamworoheye.

Ati “Ndashimira RALGA na Leta kubw’aya mahirwe baha abakobwa, ndashishikariza bagenzi banjye gukomeza kuyabyaza umusaruro.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza, asoza uyu muhango yagaragaje ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro, asaba urubyiruko rw’abagore n’abakobwa basoje imenyerezamwuga kwitabira guhatanira imyanya y’akazi kuko byagaragaye ko ubwitabire bw’abagore mu bizamini by’akazi bukiri hasi.

Yagize ati “Abakobwa mwese musoje muri iki cyiciro, mugire ishema ry’urugendo mwakoze ariko kandi mukomeze kwagura ubumenyi. Ibyo tubaha ni iby’ibanze, umurimo munini ni uwanyu kuko mukwiye gukomeza kwiyungura ubumenyi. Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza, mukomeze kwiruka ku mahirwe, mukomeze gutanga umusanzu aho mutuye, mubeho ubuzima bufite intego.”

Uyu muhango wo gusoza icyiciro cya gatandatu wari ufite umwihariko kandi wo guhuza abarangije imenyerezamwuga muri iki cyiciro n’ibigo by’imari nka BDF, BK na COPEDU ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka Akazi Kanoze Access na AGRA, ibigo bifite ubunararibonye mu gufasha urubyiruko cyane cyane abakobwa kwihangira imirimo.

Igenzura riheruka ryerekanye ko 44,1% by’abanyuze muri iyi gahunda babonye akazi, muri bo 49% by’ababonye akazi bakora muri Leta mu gihe 63,5% by’ababonye akazi muri Leta bakora mu nzego z’ibanze. Hari n’umubare munini ujya mu kwikorera, abandi bagakomeza kwiga.

Igenzura kandi ryerekanye ko 16,6% by’abarangije iri menyerezamwuga bagiye mu nzego zitorerwa mu Nzego z’Ibanze.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments