Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOIcyizere kirahari: Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda rutarava mu biganiro na...

Icyizere kirahari: Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda rutarava mu biganiro na Formula 1

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko u Rwanda rutarava mu biganiro byo kwakira Grand Prix ya Formula 1 kandi icyizere cyo kwakira iryo rushanwa kiri hejuru ugereranyije n’uko ibiganiro biri kugenda.

 

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Isiganwa rya Formula 1, rikaba irya mbere ribereye muri Afurika mu myaka 32 ishize.

U Rwanda si cyo gihugu cyonyine cyagaragaje ko cyifuza kwakira iri siganwa ridakunze kubera muri Afurika, ahubwo ruhanganye n’ibindi bihugu birimo na Afurika y’Epfo iheruka kuryakira mu 1993.

Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagiranye na Radio/TV10 yavuze ko ibiganiro bigikomeje kandi intego ari uko u Rwanda ari cyo gihugu kizaberamo iri siganwa.

Ati “Twagaragaje ko tubishaka, ibiganiro biri gukorwa n’abategura ririya siganwa kandi biri kugenda neza, icyizere kirahari. Ntabwo igihugu cyaba cyiyemeje ko bizakunda ngo ntibizakunde.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko uko u Rwanda rwakira ibikorwa byinshi birimo na Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kuva tariki ya 21 na 28 Nzeri 2025 kandi bikagenda neza, ari byo bizongera amahirwe yo kwakira andi marushanwa ari imbere.

U Rwanda rukomeje gutera intambwe igana imbere mu kwakira ibikorwa by’imikino y’amasiganwa mu modoka, aho mu mwaka ushize rwakiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA).

Formula 1 ni irushanwa riri ku isonga mu akomeye mu mikino yo gusiganwa mu modoka nto, riba rigizwe n’amasiganwa 24 mu mwaka.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwifuza kwakira Formula 1
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments