Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIcyo dushaka ni amatora anyuze mu mucyo - Bobi Wine kuri Museveni

Icyo dushaka ni amatora anyuze mu mucyo – Bobi Wine kuri Museveni

Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yasabye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ko amatora agiye kuba muri iki gihugu yazabaho mu mahoro, atarangwamo guhohotera abaturage.

 

Ibi yabigarutseho ku wa 23 Nzeri 2025, nyuma yo gutanga kanditatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Uganda yo guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Kyagulanyi yatangiye yibutsa Perezida Museveni umaze imyaka igera muri 40 ku butegetsi ko mbere y’uko ajyaho Uganda yabagaho kandi ko izakomeza kubaho nyuma y’uko avuyeho.

Yakomeje avuga igihe kigeze kugira ngo uyu muyobozi ave ku butegetsi mu mahoro kugira ngo azasigasire ibigwi bye yagezeho muri icyo gihe ndetse anemera impinduka ziri kugenda zibaho mu bijyanye na politiki muri iki gihugu.

Ati “Ntabwo ukwiriye kwangiza igihugu igihe uri mu bihe byo kuva ku butegetsi. Rero icyo nakubwira ni uko warinda ibigwi wagezeho wowe n’abantu bawe mu gihe cy’imyaka 40 mwubaka Uganda ukagerageza kwemera impinduka muri demokarasi ziri kugenda zibaho muri iki gihugu.”

Yibukije Museveni ko ayo mahirwe yo kwemera impinduka muri politiki agihari kandi ko akwiriye kuzabafasha gutuma habaho amatora anyuze mu mucyo kandi azira imirwano hagati y’abaturage ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Ati “Ayo mahirwe arahari kubera ko ntabwo turi abantu bakunda kwihorera kandi buriya turacyizerera mu mahoro, ubutabera ndetse n’ubwiyunge. Icyo twese dushaka ni amatora anyuze mu mucyo, atarangwamo urugomo no guhohotera abaturage ku basirikare n’abapolisi.”

Yakomeje agira ati “Urumva ko icyo tugusaba atari ibintu byinshi kandi bigoye, icya mbere ni uko wareka aya matora akazaba mu mahoro aho kuba ibikorwa bya gisirikare.”

Kyagulanyi azaba aahagarariye ishyaka National Unity Platform muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu

Kyagulanyi wamamaye cyane mu muziki muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu matora aheruka yabaye uwa kabiri, inyuma ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wayegukanye.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2026.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments