Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOIgikomangoma Albert II wa Monaco yashimiwe kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Igikomangoma Albert II wa Monaco yashimiwe kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Igikomangoma Albert II wa Monaco wagiriye uruzinduko i Kigali, yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse anahemba umwe mu bakinnyi bayitwayemo neza, Perezida wa UCI, David Lappartient ashima ukwitabira kwe.

 

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iri kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere.

Usibye abakinnyi, abatoza n’abaherekeje amakipe, hari n’abanyacyubahiro bari mu Rwanda mu rwego rwo kwandikana na rwo amateka adasanzwe mu mukino w’amagare.

Muri abo harimo n’Igikomangoma Albert II wa Monaco uri i Kigali mu bikorwa bitandukanye, gusa yafashe umwanya yerekeza kuri Kigali Convention Centre, ahasorejwe amasiganwa y’abagore yakinwe kuri uyu munsi.

Si ukuhaba gusa kuko yanambitse umudali wa Zahabu Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres, w’imyaka 24, watsinze isiganwa ry’abagore muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yashimye Igikomangoma Albert II witabiriye iri rushanwa.

Ati “Ni iby’agaciro kuba uyu munsi twakiriye Igikomangoma Albert II wa Monaco i Kigali, tugasangira ibyiza by’umukino w’amagare by’umwihariko isiganwa ry’abagore basiganwa mu muhanda.”

Nyuma y’iri siganwa, Igikomangoma Albert II yifatanyije na Perezida Paul Kagame na Perezida wa UCI mu musangiro uherekeza isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare.Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali izashyirwaho akadomo, hakaba hateganyijwe isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo, ku ntera y’ibilometero 267,5.

Igikomangoma Albert II wa Monaco yakiriwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare
Igikomangoma Albert II wa Monaco yakurikiye amasiganwa y’abagore
Igikomangoma Albert II wa Monaco yahembye Magdeleine Vallieres
Ubwo Igikomangoma Albert II wa Monaco na David Lappartient bari bategereje guhemba
Igikomangoma Albert II wa Monaco yifatanyije n’abarimo Perezida Kagame mu musangiro wa UCI

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments