Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko amatike arenga miliyoni imwe ari yo yagurishijwe ku bifuza kuzakurikira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, binyuze mu buryo bwiswe “Visa pre-sales phase”.
Ubu buryo bwo kugurisha amatike hakiri kare hifashishijwe ikarita ya Visa, bwitabiriwe n’abafana bo mu bihugu 212 byo ku Isi, guhera hagati muri Nzeri, nk’uko byatangajwe na FIFA.
Ku isonga ry’abaguze aya matike hari abatuye ibihugu bizakira iri rushanwa ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, hagakurikiraho u Bwongereza, u Budage, Brésil, Espagne, Colombia, Argentine n’u Bufaransa.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko “bageze ku gikorwa cy’indashyikirwa mu rugendo rw’Igikombe cy’Isi cya 2026”, aho ubwitabire bwo kugura amatike hakiri kare bigaragaza uburyo iri rushanwa rizitabirwa.
Kugeza ubu ibihugu 28 ni byo byamaze kubona itike yo kuzakina iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 48, aho hazakinwa imikino 104 izabera mu mijyi 16 yo mu bihugu bitatu bizakira.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo kugurisha amatike y’Igikombe cy’Isi mu buryo bwa rusange kizafungura tariki ya 27 Ukwakira 2025.
Hashyizweho kandi urubuga ruzafasha mu kongera kugurisha itike yaguzwe, mu kwirinda ko habaho kugirisha amatike mu buryo budakurikije amategeko.
Igikombe cy’Isi cya 2026 giteganyijwe kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, kizaca agahigo ko kwitabirwa n’ibihugu 48 mu gihe ari ubwa mbere kizaba cyakiriwe n’ibihugu bitatu.


