Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ibinyujije mu muterankunga mukuru w’Igikombe cya Afurika, Total Energies, yerekaniye i Kigali igikombe kizakinirwa muri AFCON 2025.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo iki gikombe cyagejejwe kuri Kigali Convention Centre, ahari gusoreza amasiganwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, barimo Jimmy Mulisa wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo na Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore.
Abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Umunya-Sénégal, El Hadji Diouf na Ambasaderi wa CAF, Karim Haggui, bazakomezanya iki gikombe kuri sitasiyo ya lisansi ya Total Energies iri ahazwi nka Kacyiru Meridien.
Igikombe cya Afurika cya 35 kizakinirwa muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 18 Mutarama 2026, cyitabirwe n’ibihugu 24 byabonye itike yo kuzarikina.


