Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOIgikombe kizakinirwa muri AFCON 2025 cyerekaniwe i Kigali

Igikombe kizakinirwa muri AFCON 2025 cyerekaniwe i Kigali

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ibinyujije mu muterankunga mukuru w’Igikombe cya Afurika, Total Energies, yerekaniye i Kigali igikombe kizakinirwa muri AFCON 2025.

 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ni bwo iki gikombe cyagejejwe kuri Kigali Convention Centre, ahari gusoreza amasiganwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, barimo Jimmy Mulisa wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo na Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore.

Abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Umunya-Sénégal, El Hadji Diouf na Ambasaderi wa CAF, Karim Haggui, bazakomezanya iki gikombe kuri sitasiyo ya lisansi ya Total Energies iri ahazwi nka Kacyiru Meridien.

Igikombe cya Afurika cya 35 kizakinirwa muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 18 Mutarama 2026, cyitabirwe n’ibihugu 24 byabonye itike yo kuzarikina.

Amakipe 24 ni yo azahatanira Igikombe cya Afurika gitaha
Igikombe cya Afurika cyagejejwe mu Rwanda n’umuterankunga mukuru w’irushanwa ari we Total Energies
Igikombe cya Afurika kizakinirwa muri Maroc cyageze mu Rwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments