Brig Gen Olivier Gasita ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahunze umujyi wa Uvira abitewe n’igitutu cy’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo.
Abo mu nzego z’umutekano bahamya ko Brig Gen Gasita yavuye muri Uvira mu rukerera rwa tariki ya 9 Nzeri 2025, basobanura ko ituze ryagaragaye muri uyu mujyi rifitanye isano no kugenda kwe.
Andi makuru ahamya ko uyu musirikare yahungishirijwe i Bujumbura, bigizwemo uruhare n’abari bamurinze barimo n’abasirikare b’u Burundi.
Brig Gen Gasita ahunze nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye muri Uvira tariki ya 8 Nzeri, ipfiramo “abantu batatu, batanu barakomereka” nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na Leta.
Uwo munsi, Wazalendo bari baherekejwe n’abasivili babashyigikiye bagiye ku biro bya Meya wa Uvira, Kifara Kapenda, bamumenyesha ko bifuza ko uyu musirikare ava muri uyu mujyi bwangu kuko bamufata nk’umuntu ushobora kugambanira igihugu.
Bahavuye bakomereza kuri hoteli bivugwa ko Brig Gen Gasita yari acumbitsemo, bafite ubutumwa bumusaba kuva muri Uvira bwangu. Icyo gihe ni bwo abari bamurinze barashe abigaragambyaga.
Alexis Byaduniya wo muri Wazalendo yagize ati “Abamurinda batewe ubwoba n’abigaragambyaga ubwo bajyanaga ubutumwa, batekereza ko bashobora guterwa kuri hoteli. Ni bwo rero barashe ku baturage.”
Mu Ukuboza 2024 ni bwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Brig Gen Gasita umuyobozi mu karere ka gisirikare ka 33. Yabanje gukorera mu mujyi wa Bukavu, muri Gashyantare 2025 ahungira i Kindu mu ntara ya Maniema ubwo abarwanyi ba M23 bafataga uyu mujyi.
Muri Nzeri 2025, Perezida Tshisekedi yategetse Brig Gen Gasita kujya gukorera ku cyicaro cy’agateganyo cy’akarere ka gisirikare ka 33 muri Uvira, ariko Wazalendo babiteye utwatsi.
Imyigaragambyo ya Wazalendo n’ababashyigikiye yatangiye tariki ya 2 Nzeri ubwo bamenyaga ko Brig Gen Gasita yageze muri Uvira. Bafunze imihanda, bahagarika ibikorwa by’abaturage, bamenyesha ubuyobozi ko bazatuza mu gihe uyu musirikare azaba aherekejwe, agasubizwa iyo yavuye.
Wazalendo bavugaga ko Brig Gen Gasita ari Umunyarwanda, ariko igisikare cya RDC cyo kikagaragaza ko ibyo atari byo, kandi ko gishyigikiye ko akomeza inshingano ze muri Uvira.