Umuvugizi mu bya politike w’ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo (alliance fleuve congo) Lawrence Kanyuka yatangaje ko bazitabira ibiganiro bitaziguye bizabahuza na guverinoma ya Kinshasa I Luanda bizaba kuwa 18/03/2025 yemeza ko bohereje itsinda rigizwe n’abantu batanu bazahagararira iri huriro.
Umuvugizi wiri huriro atangaje ibi nyuma yuko yaraherutse gutangaza ko bakiriye ubutumire bwo kwitabira ibiganiro bitaziguye na guverinoma ya Kinshasa bahawe n’umuhuza ari we Angola, ariko yongeraho ko ubutaha bazajya batumirwa mu izina rya Alliance fleuve congo.
Ubutegetsi bwa Kinshasa binyuze ku muvugizi wa Perezida Tina Salama nawe yemeje ko bazitabira ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23 bizabera muri Angola, amakuru dukesha abaturage bari I Kinshasa avuga ko itsinda ry’ubutegetsi bwa Kinshasa buzitabira ibyo biganiro rizayoborwa na minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu Jean Pierre Bemba.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwararahiye burirenga ko butazigera bugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23, ibi biganiro bigiye kuba mu gihe abayobozi bakuru bose b’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo bakatiwe n’inkiko ibihano bitandukanye birimo n’ibyo kwicwa kandi bakaba baranashyiriweho impapuro zibashakisha hanateganywa ibihembo kubazagira uruhare mu ifatwa ryabo.