Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura hamaze amezi hacicikana indege zikoreye intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare bijyanwa mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bujumbura n’ibice byo mu burasirazuba bwa RDC nk’umujyi wa Uvira bihana intera ngufi kuko kuhagera bisaba kwambuka Ikiyaga cya Tanganyika cyangwa se kunyura mu muhanda munini uri mu majyaruguru yacyo.
Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zisanzwe zifatanya mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2023 ntiziri kugurirwa intwaro gusa kuko zinahabwa imyitozo yazifasha gusubirana ibice zambuwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Muri Mutarama na Gashyantare 2025, intambara yagoye cyane ingabo za RDC n’iz’u Burundi kuko ni bwo zakuwe mu bice bikomeye byo muri izi ntara birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, zihungira muri Uvira no mu bindi bice byegeranye.
Muri Werurwe 2025, Perezida Ndayishimiye yatangije imyitozo ya gisirikare y’amezi ane mu kigo cya Mabanda, Mwaro, Bururi na Mutukura. Aho hatorejwe abasirikare ibihumbi 10 biteguraga koherezwa mu burasirazuba bwa RDC.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko muri uko kwezi, indege ebyiri z’ubwikorezi zari zikuye intwaro zirimo rokete n’andi masasu ku cyambu cya Sudani na Tripoli muri Libya zaguye kuri iki kibuga cy’indege, zipakururwamo, zishyirwa mu makamyo azijyana muri Uvira nijoro.
Leta ya RDC na yo yatiye indege za sosiyete zirimo Serve Air y’umushoramari w’Umuhinde, Harish Jagtani, n’eshanu za Mont Gabaon ya Elie Akilimali Joseph tariki ya 31 Werurwe, izifashisha mu kugeza ibikoresho bya gisirikare n’ibiribwa i Bujumbura bivuye i Kinshasa, bikahava byoherezwa muri Uvira.
Iki kinyamakuru cyasobanuye ko indege ebyiri za Ilyushin Il-76 zavuye i Baku, zaguye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura tariki ya 14 Mata n’iya 1 Kanama. Mu ntwaro zari zikoreye harimo iziremereye n’izoroheje nka RPG-7, Machine Gun za 7.62mm n’izindi.
Intwaro zavuye i Baku hashingiwe ku masezerano y’ubugure ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bwagiranye na Minisiteri y’Ingabo ya Azerbaijan muri Nzeri 2024.
Tariki ya 1 Nzeri 2025, indi Ilyushin Il-76 yagejeje izindi ntwaro ziremereye n’into kuri iki kibuga cy’indege, ariko noneho zari zaratumirijweho ingabo za RDC. Zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zifashishwe mu guhangana na M23.