Iparis mu bufaransa hari kubera ibiganiro byibanda ku mutekano wa Congo , ibyo biganiro bikaba byibanze cyane cyane ku gufungutra ikibuga cy’indege cya Goma.

Perezida w’ubufaransa Emmanuel macron,yavuzeko kubera ubutabazi bukenewe cyane cyane gutabara imfungwa z’intambara ikiki buga kigomba gufungurwa byihuse bitarenze iminsi itanu kigakoreshwa nindege zikora igikorwa cy’ubutabazi gusa.
Nyuma yo gutangaza ibyo,umwuka simwiza hagati yabaganiraga kuko ubu busabe bwatangajwe nk’icyemezo cyamaze gufatwa
Hagataho,AFC/M23 Isanzwe igenzura iki kibuga yatangaje ko ubu busabe bw’ubufaransa bwo gufungura ikibuga butanzwe mugihe kidakwiye.nkuko itangazo yashyize hanze rivuga.
ITANGAZO:Icyo gikorwa Wenda cyagombye kureberwa murwego rw’ibiganiro birimo kubera I Doha,kunbuhuza bwa Qatar,Amerikan’umuryango w’ubumwe bwa Africa ntabwo ubufaransa aribwo bwakabaye buvuga kuriya.
- AFC/M23 kandi yongeyeho ko umutekano mucye ubu ubuhari uri guterwa n’ingabo za congo ,aho zirikohereza drone zikarasa abaturage ndetse zikanangiza ibikorwa remezo izindi zikarasa indege zitwaye ubutabazin n’ imfashanyo byerekeza Walikale na Minembwe.
BIZIMANA ISAIE


