Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIKigo cya Space X cyabashije koheraza icyogajuru kinini mu isanzure

IKigo cya Space X cyabashije koheraza icyogajuru kinini mu isanzure

Uruganda rw’Abanyamerika SpaceX, rwashinzwe na Elon Musk, rwongeye kwandika amateka mu ngendo z’ikirere nyuma yo kohereza icyogajuru kinini cya Starship mu isanzure, ku nshuro ya 10 y’igerageza, tariki ya 26 Kanama 2025.

Icyakora uru rugendo ntirwarangiye neza kuko cyaje gushya kiri kugaruka ku Isi, gusa ubuyobozi bwa SpaceX bwavuze ko ibyo na byo na byo byatumye bamenya ubushobozi gifite.

Nyiri SpaceX, Elon Musk yashimiye abagize uruhare mu kugira ngo iki cyogajuru kibashe kujya mu isanzure avuga ko “ikipe ya spaceX yakoze akazi keza”.

Iki cyogajuru kiri mu byo Ikigo cya Amerika cyita ku bijyanye n’Isanzure, NASA, gishaka gukoresha mu mushinga wacyo wa Artemis wo kujyana abantu ku Kwezi uzatangira mu 2027.

Iki cyogajuru ni cyo cyogajuru kinini kandi gifite ubushobozi mu byabayeho, kuko gifite uburebure bwa metero 120, moteri 33 za Raptor ku gice cyo hasi n’izindi esheshatu ku gice cyo hejuru.

Mu gihe cyo guhaguruka, izi moteri zitanga imbaraga zingana n’izishobora gusunika ibilo miliyoni 7,5.

Iki cyogajuru cyatangiye kugeragezwa mu 2023, kigenda kigaragaza ibibazo bikagenda bikosorwa mu gikurikiye, kugeza bakoze icyabashije kugenda kikagera mu isanzure.

Igerageza ryaherukaga ryagenze nabi cyane kuko cyaturikiye ku butaka kitarahaguruka, ibyatumye n’ibikoresho biba biyifashe byangirika.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments