Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUI&M Bank Rwanda yungutse miliyari 11,6 Frw mu mezi atandatu

I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 11,6 Frw mu mezi atandatu

I&M Bank Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 amafaranga yungutse ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize yazamutseho 45%, agera kuri miliyari 11,6 Frw.

 

Kugeza muri Kamena 2025, umutungo wose w’iyi banki wabarirwaga muri miliyari 916 Frw. Wazamutseho 12% kuva mu Ukuboza umwaka ushize. Amafaranga yatanze nk’inguzanyo yageze kuri miliyari 440 Frw, zingana n’izamuka rya 24%.

Muri izi nguzanyo, izigera kuri 50% mu nshya, zatanzwe n’amashami ya Banki ari mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse ziganjemo izahawe abakiliya bashya, ibishimangira icyizere iyi banki ikomeje kugirirwa.

Amafaranga y’abakiliya yari abitse muri I&M Bank Rwanda kugeza muri Kamena 2025 yabarirwaga muri miliyari 737,7 Frw. Yazamutseho 12% kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

Kuzamuka kw’amafaranga abakiliya babitsa byatewe ahanini no kongera umubare w’amashami y’iyi banki hirya no hino mu gihugu, ndetse no kunoza imikorere yayo.

Iyi banki yagaragaje kandi ko ikomeje kwesa umuhigo yihaye wo gukoresha neza amafaranga yinjiza, kuko ikoresha gusa 45% by’amafaranga iba yacuruje.

Amenshi muri aya mafaranga akoreshwa muri gahunda zo kwita ku bakozi, cyane ko yanazamutseho 27%. Ibi biterwa ahanini no kuba iyi banki yariyemeje kubakira ubushobozi abakozi binyuze mu mahugurwa, kwita ku mibereho yabo n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko bishimiye umusaruro babonye, ashimangira ko bawukesha icyizere cy’abakiliya bayo.

Ati “Twishimiye gutangaza ibyo twagezeho mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2025, twubakiye ku ntambwe yatewe umwaka ushize. Amahitamo yacu yo kuba aba mbere ku isoko muri uru rwego turimo, kubaka ubufatanye bw’ingenzi ndetse no gukora kuri gahunda yacu yo gushyira abakiliya imbere, bikomeje gutanga umusaruro.”

Uretse kandi inyungu yabonetse, Mutimura yakomeje avuga ko ikibateye ishema ari uko ibikorwa byabo byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abarenga 200,000, binyuze muri gahunda zitandukanye iyi banki isanzwe ikora zo guteza imbere Abaturarwanda.

Ati “Iyi ntambwe ishimangira umuhate dufite mu bijyanye n’iterambere ritagira uwo riheza, n’uburumbuke busangiwe. Nta na kimwe muri ibi cyari gushoboka iyo hatabaho abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi, kwitanga kw’abakozi bacu, n’icyizere gihoraho cy’abakiliya bacu. Mu bihe biri imbere, Tuzakomeza gushyira imbere guhanga ibishya, imikorere inoze no kubakira byose ku bakiliya.”

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe ikaba yaritwaga BCR. Ni yo banki y’Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments