Umunya-Australia, Chapman Brodie, yakanzwe n’imihanda ya Kigali iri kugora bakinnyi bari guhanganira imidali ya Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Australia yisubije umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya “Team Time Trial Mixed Relay”, aho abagabo n’abagore bakinira hamwe nk’ikipe, bose basiganwa n’igihe.
Umwe mu bafashije iyi kipe kwitwara neza mu mihanda ya Kigali, Chapman Brodie, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo gusiganwa mu muhanda avuga ko wari ugoye kurusha andi masiganwa yose yakinnye.
Ati “Ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi. Gusa uko byagenda kose tuza hano turi abakinnyi b’intoranywa. Hano i Kigali hari gutanga ibyishimo nubwo abakinnyi bari gusabwa imbaraga nyinshi kugira ngo intsinzi iboneke.”
“Inzira turi kunyuramo cyane cyane uyu muhanda w’amabuye uri hafi y’aho dusoreza ntabwo tuzawibagirwa. Icyo nzi cyo buri wese wawunyuzemo by’umwihariko mu masiganwa yo mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe azawubwira abandi.”
Chapman yakomeje avuga ko agiriye impuhwe abagabo bazakina isiganwa ryo ku Cyumweru basiganwa mu muhanda bisanzwe, kuko bo bazahura n’undi muhanda w’amabuye.
Ati “Sinzi ko abagabo bazakina ku Cyumweru bazasoza, ukeka ko uriya muhanda wundi w’amabuye bazawucika? Reka tubirebe ariko rigiye kuba isiganwa rizandikwa mu mateka, imihanda ya Kigali na yo izandikwa mu mateka.”
Abakinnyi bazasiganwa ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri ari na wo munsi wa nyuma w’isiganwa, bazanyura mu mihanda irimo akazamuko ko Kwa Mutwe [Mur de Kigali].Guhera kuri uyu wa Kane, haratangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hakina icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 bagasiganwa intera y’ibilomero 119,3 guhera saa Saba.
