Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUImirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi 40 iri...

Imirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi 40 iri kugera k’umusozo

Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 40 ku nshuro ya 20, abari gutunganya aho bizabera, bavuga ko imirimo igeze ku kigero cya 90%.

 

Mu gutunganya ahazabera umuhango wo Kwita izina uteganijwe kuwa 5 Nzeri 2025, mu Kinigi munsi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abayituriye barenga 580 babonyemo imirimo, ndetse kuri ubu aho imirimo igeze hasigayemo abarenga 140 bazasozanya n’igikorwa muri rusange.

Umukozi ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka igihangano cy’ingagi no gutunganya aho ibi birori bizabera, Iyarwema Simon, yavuze ko imirimo igeze ku kigero cya 90%.

Ati “Kuri iyi nshuro hari umwihariko, wo kuba twaratangiye imirimo kare, ndetse abazitabira umuhango wo Kwita izina bazaba bicaye ahantu hatwikiriye bitandukanye na mbere, imirimo irimo kugana ku musozo kuko harabura gukosora utuntu duke dusigaye.”

Iyarwema umaze imyaka isaga irindwi mu gutegura umuhango wo kwita izina yakomeje avuga ko kuba imirimo irimo kugana ku musozo hakiri iminsi, uyu mwaka babifashijwemo no kuba hari ibyo bari barubatse umwaka ushize ntibisenywe akaba aribyo bahereyeho bubaka.

Iki gikorwa kidasanzwe, gihuriza hamwe ab’ingeri zitandukanye mu kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu Birunga zisigaye hake ku Isi.

Umuhango wo Kwita amazina abana b’ingagi watangiye mu 2005, waherukaga kuba mu 2023 ubwo abana 23 bahabwaga amazina. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 abana b’ingagi 18 bagombaga kwitwa amazina, ariko uyu muhango usubikwa kubera icyorezo cya Marburg.

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments