Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROImirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina igeze kuri 75%

Imirimo yo gutegura ahazabera ibirori byo Kwita izina igeze kuri 75%

Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, abashinzwe gukurikirana ibikorwa byo gutunganya aho bizabera, batangaje ko imirimo igeze ku kigero cya 75%.

 

Ni umuhango uteganijwe ku wa 5 Nzeri 2025 mu Kinigi hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho hazitwa amazina abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024.

Imwe mu mirimo iri gukorwa, irimo kurimbisha binyuze mu gutaka no kubaka ikibumbano gishushanya ingagi n’inzu za Kinyarwanda zigaragaza Umuco Nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Iyarweme Simon, ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mirimo, yavuze ko kuri iyi nshuro hari umwihariko kuko abazawitabira bazicara ahantu hatwikiriye bitandukanye na mbere.

Yagize ati “Akenshi abaturage barazaga ugasanga bahagaze bicwa n’izuba n’imvura, ariko ubu umwihariko uhari ni uko buri wese azaba yicaye mu mahema yabugenewe, kandi azahabwa serivisi nk’iyabandi bose bazaba bahari.”

Ibi bikorwa byo gutegura ahazabera uyu muhango bimaze guha akazi abagera kuri 250, muri abo abagera kuri 95% ni abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu mwaka ibi birori bizaba ku nshuro ya 20 byagombaga kuba bigiye kuba ku nshuro ya 21 kuko iby’umwaka wa 2024 byasubitswe kubera icyorezo cya Marburg.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’ingagi 397, ni bo bamaze guhabwa amazina.

Biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 10 ari bo bazitabira ibi birori kandi kuri iyi nshuro bose bazaba bicaye neza.

Ibikorwa byo gutegura ahazabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 bigeze ku kigero cya 75%
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments