Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’umutwe wa M23 n’ingabo za leta zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo mu duce dutandukanye twa Masisi ku wa kane yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo barahunga, nk’uko sosiyete sivile ya Masisi ibivuga.
Iki cyumweru muri rusange cyaranzwe n’imirwano mu bice by’uburengerazuba n’amajyepfo ya teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru hagati y’izi mpande zombi.
Ku wa kane uduce twa ‘groupement’ za Nyamaboko1 muri Masisi “twabaye isibaniro ry’imirwano iteye ubwoba” nk’uko Voltaire Batundi ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabibwiye BBC.
Iyo mirwano yatangiye kuva mu gitondo imara hafi umunsi wose mu bice bitandukanye, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bava mu ngo zabo barahunga, nk’uko Batundi abivuga.
Iyi mirwano irimo kuba mu gihe imishimirano ya dipolomasiya yo kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi irimo kugenda buhoro i Doha muri Qatar, n’i Washington muri Amerika.
Voltaire yabwiye BBC ko “Muri Masisi muri rusange hari imirwano, kandi ihora yisubiramo mu bice bikikije umuhanda wa Kitchanga-Mweso-Pinga”.
Yagize ati: “Imisozi yose yo muri ako gace ni imirwano gusa gusa, abantu bakomeje guhunga bajya mu bice bitandukanye.
“Naho mu bice nka Antete, Burora, Busoro, Kasopo, Kazinga aho hose abantu barimo guhunga berekeza Masisi-centre, Nyabiondo, Kashebere n’ahandi.”
Bimwe mu binyamakuru muri Congo bivuga ko ku wa kane umutwe wa M23 wafashe agace ka Kazinga muri Masisi, gusa aya makuru ntaremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose muri izi zirwana.
Batundi avuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu muri ibi bice baticara hamwe ngo bahinge, bashake imibereho, ahubwo “ni uguhora bahunga bongera bagaruka”, ati: “biteye ubwoba”
Yongeraho ngo: “Turasaba leta gukora ibiganiro hakaboneka amahoro abantu bagasubira mu byabo”.
Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe umuhate wo kugera ku mahoro ku buhuza bwa leta ya Doha na leta ya Washington umaze amezi agera ku munani utaratanga umusaruro ukomeye ku rubuga rw’intambara.
Amahame yo guhagarika imirwano no kurangiza intambara yashyizweho umukono hagati ya M23 na leta ya Congo muri Nyakanga(7) uyu mwaka n’ibindi by’ibanze bumvikanyeho muri uwo mujyo mu biganiro bibera muri Qatar ntabwo birubahirizwa.
Hagati aho amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DR Congo yasinywe muri Kamena(6) uyu mwaka na yo ntarashyirwaho umukono na ba perezida b’ibi bihugu mu gihe byemejwe ko bizakorwa nyuma y’uko i Doha AFC/M23 na Kinshasa babanje kugera ku masezerano y’amahoro.
Muri iki gihe amaso asa n’ahanzwe i Doha hitezwe ko mu gihe cya vuba amasezerano y’amahoro yagerwaho, ariko nta gihamya neza ko ibi bigiye gushoboka mu minsi ya vuba.
Mu mpera z’icyumweru gishize ari muri Brazil, Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abanyecongo baba yo ko “mu minsi iri imbere, White House [ibiro bya perezida wa Amerika] bizabatumira bakajya gusinya amasezerano y’amahoro”.
Ku wa gatatu, Minsitiri w’itumanaho wa Congo Patrick Muyaya yatangarije Radio RFI ko Perezida Tshisekedi “atazajya i Washington” ingabo z’u Rwanda zitabanje kuva ku butaka bwa Congo, avuga ko ari cyo “gisabwa kugira ngo dutere intambwe”.
Abategetsi i Kigali banenga ab’i Kinshasa ubushake bucye mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi ziba zumvikanyeho muri aya makimbirane.
DR Congo ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma ya AFC/M23, mu gihe Kigali na yo ishinja Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Izi mpande zombi i Washington zumvikanye ku masezerano agizwe ahanini n’ingingo zo gusenya umutwe wa FDLR, hamwe n’u Rwanda “kureka ingamba zarwo z’ubwirinzi”, ibyo Muyaya avuga ko ari “ugukura ingabo zabo ku butaka bwa Congo”.


