Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imiti ikorwa n’inganda zitandukanye zo mu bindi bihugu, izatangira gusoreshwa 100% guhera mu Ukwakira 2025.
Imiti irebwa n’izi ngamba ni izwi nka ‘branded drugs’. Ni imiti iba yarakozwe bwa mbere n’uruganda rwayivumbuye. Iba yarahaye amazina yihariye ku buryo urwo ruganda aba ari rwo ruyikora rwonyine n’izindi nganda zahawe uburenganzira n’urwayivumbuye.
Ni imiti iba ihenze cyane kubera amafaranga aba yaragiye mu bushakashatsi bwo kuyivumbura, kuyigerageza no kuyitahura.
Ni uburyo bwo gutuma inganda zikora imiti zimurira ibikorwa byazo muri Amerika, bigatuma zitanga umusanzu ufatika ku bukungu bw’iki gihugu binyuze mu guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu.
Trump yakunze gutangaza ko ubu buryo bwo kuzamura imisoro bituma habaho ubucuruzi bunyuze mu mucyo abantu bakareka kunyunyuza imitsi ya Amerika, ahubwo bikaba ‘mpa nguhe’, nubwo hari abavuga ko bihungabanya ubukungu bwa Amerika bigatuma n’ibicuruzwa bihenda muri iki gihugu.
Iyi misoro mishya ntireba ibigo bikora imiti bifite inganda muri Amerika. Ibikizubaka na byo ntabwo birebwa n’iki cyemezo.
Ni ingamba zizazahaza u Burayi cyane kuko ari bwo bwoherezaga imiti myinshi yakozwe bwa mbere muri Amerika. Ibihugu bizazahazwa cyane ni Irlande, u Budage, u Busuwisi n’u Bubiligi.
Trump aherutse gutangaza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ubanira nabi Amerika kurusha uko u Bushinwa bubigenza.
Ibigo bikora imiti nka Merck & Co., AstraZeneca, Roche, Novartis na Johnson & Johnson, byatangaje ko bigiye gushora akayabo mu nganda zo muri Amerika.
Ku rundi ruhande ibigo 32 bikora imiti byo mu Burayi, byandikiye Perezida wa EU, Ursula von der Leyen, bimubwira ko iyi misoro igiye gutuma ishoramari ry’arenga miliyari 100$ rigiye gushorwa hanze y’u Burayi, basaba uyu muyobozi ko hakazwa uburenganzira bwo gukora imiti inganda zisanganywe, no guhindura uburyo ibiciro bigenwa, kugira ngo u Burayi bukomeze kuba ku rugembe rw’imbere mu bijyanye n’uru rwego.