Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) ryamaganye umwanzuro w’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) usaba u Rwanda gufungura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.
Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru y’ibihuha no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Urubanza rwe rwari gutangira tariki ya 2 Nzeri, ariko uwo munsi yihannye inteko y’abacamanza bari bagiye kumuburanisha mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, asobanura ko atizeye ko yamuha ubutabera kuko ari yo yasabye ko akorwaho iperereza ubwo yaburanishaga abandi barimo abahoze muri DALFA Umurinzi.
Ku wa 11 Nzeri, abagize Inteko ya EU basabye ko Ingabire n’abandi bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barekurwa nta yandi mananiza, bagaragaza ko dosiye yabo ifite impamvu za politiki.
Umuvugizi wa NFPO, Mukabunani Christine, ku wa 18 Nzeri yatangaje ati “U Rwanda ni igihugu cyigenga, ntirukwiye guhabwa amabwiriza n’uwo ari we wese washaka guhungabanya ubusugire n’umutekano by’u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Mukabunani yagaragaje kandi ko u Rwanda rufite uburenganzira n’inshingano zo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukurikirana uwo ari we wese washaka gukurura amacakubiri n’imvururu mu Banyarwanda, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.
Ati “Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zirigenga kandi zikorera Abanyarwanda. Ntawe ugomba kuzishyiraho igitutu icyo ari cyo cyose ku nyungu ze bwite. Abanyarwanda bose barareshya imbere y’amategeko, kandi amategeko abarengera mu buryo bumwe.”
Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yibukije Inteko ya EU ko Ingabire Victoire akurikiranywe mu buryo bukurikije amategeko kandi ko ubutabera butaramuburanisha kugira ngo bufate icyemezo ku byaha akurikiranyweho.
Ati “Imitwe ya Politiki igize ihuriro ari yo FPR-Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP, PS Imberakuri, na DGPR-Green Party: Yamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi usaba Leta y’u Rwanda kurekura Ingabire Umuhoza Victoire mu gihe afite ibyo akurikiranweho mu butabera bw’u Rwanda.”
NFPO yamaganye uwo ari we wese washaka kugarura mu Banyarwanda politiki zihembera urwango, ivangura n’andi macakubiri, igaragaza ko ishyigikiye inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda kandi ko ishyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ryabo.
Ingabire Victoire yari yarafunguwe muri Nzeri 2018 ubwo yari asigaje imyaka irindwi ngo arangize igifungo cy’imyaka irindwi yari yarakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu. Icyo gihe yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma yo gutakamba.
