Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROImodoka ya Teta Sandra yamenaguwe

Imodoka ya Teta Sandra yamenaguwe

Imodoka ya Teta Sandra yamenaguwe, amakuru ahari agahamya ko bishoboka ko ari umugabo we Weasel wayimenaguye mbere y’uko atangira gufata amashusho ataka avuga ko afashwe nabi n’umugore we.

 

Amakuru IGIHE yabonye ni uko imodoka ya Teta Sandra yamenaguwe ibirahure, uwaduhaye amakuru agahamya ko ari umugabo we wayimenaguye ubwo bari bashyamiranye.

Nyuma yo kumenagura imodoka ya Teta Sandra, Weasel ni bwo yifashe amashusho ataka avuga ko uyu mugore amufata nabi ndetse atigeze anamuvuza akaguru yamugonze bityo akanasaba ko yataha mu Rwanda akamuvira mu rugo.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2025 ni bwo hagiye hanze amashusho ya Teta Sandra yongeye gukozanyaho na Weasel, Mu majwi yumvikanamo umuborogo mwinshi, Weasel yumvikana ataka asaba ko yatabarwa bakamukiza Teta Sandra ukomeje kumuhohotera, anamushinja ko atigeze amuvuza na rimwe ukuguru yamuvunnye ubwo yamugongaga.

Ni amashusho Teta Sandra na we yumvikana abaza abari bari kubakiza icyo yatwaye Weasel, mu ijwi rivugira hejuru yasubiyemo inshuro nyinshi ati “Namutwaye iki?”

Weasel ari gusaba ko Teta Sandra yirukanwa muri Neverland, icyakora ntiharamenyekana igihe aya mashusho yafatiwe n’icyari cyabaye ajya gufatwa.

Abaye ari Weasel wamennye iyi modoka nk’uko bivugwa, yaba yihemukiye kuko n’ubundi iyi ari impano yari aherutse guha umugore nubwo na we mu minsi ishize ari yo yamugongesheje.

Ku rundi ruhande, kuva Teta Sandra yatangira gukundana na Weasel ntibujya bucya kabiri badakozanyijeho kuko byatangiye bigaragara ko uyu mugore ari we uhohoterwa na Weasel ndetse mu 2022 ku mbaraga zinyuranye ari kumwe n’abana be baratashye bahungira uyu muhanzi i Kigali.

Nyuma y’umwaka, muri Mata 2023, Weasel wumvikanaga nk’uwigiye mu kuba Teta Sandra yarigendeye akamuta, yamusabye imbabazi undi na we arongera asanga umugabo babyaranye abana babiri i Kampala.

Icyakora bitandukanye n’uko byahoze mu gihe cyashize, Teta Sandra mu minsi ishize yagaragaye agonga Weasel n’imodoka biviramo uyu muhanzi kujya mu bitaro hanyuma umugore we ahita ajyanwa muri kasho ya Polisi.

Nyuma y’amasaha make bamugonze ukuguru ndetse akagira ibibazo nk’uko byagaragajwe n’abaganga, Weasel yababariye Teta Sandra arekurwa na Polisi asigarana umukoro wo kwita ku mugabo we yari yavunnye aryamye mu bitaro.

Nyuma y’iminsi mu bitaro, Weasel yaje gutaha ajya kurwarira mu rugo aho byari byitezwe ko yakabaye yitabwaho n’umugore we, ariko bihabanye n’ibyo, hasohotse amajwi bongeye gutana ku wa kajwiga.Mu 2018 ni bwo Teta Sandra yimukiye muri Uganda gushakirayo ubuzima, nyuma gato ahita atangira gukundana na Weasel kugeza uyu munsi bafitanye abana babiri.

Bivugwa ko Weasel yamennye imodoka ya Sandra Teta nyuma yo gushyamirana
Uretse kumena imodoka ye, Weasel yumvikanye asaba ko bamukiza Teta Sandra agataha mu Rwanda

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments