Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2024, Umujyi wa Kigali uzakora amateka yo kuba uwa mbere wo muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho irushanwa ry’uyu mwaka rizamara iminsi umunani ryitezwemo abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110.
Ni Shampiyona y’Isi ifite umwihariko, aho izatangirira mu nzu (BK Arena) ndetse ikabamo isiganwa ry’abakobwa batarengeje imyaka 23, ibitarigeze bibaho mu marushanwa yabanje.
U Rwanda rumaze imyaka ine rwitegura iyi Shampiyona y’Isi, nyuma yo gutsindira kuyakira mu 2021 ruhigitse Maroc na yo yifuzaga kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iri rushanwa.
Abasesenguzi b’umukino w’amagare bemeza ko uyu mwaka ari wo uzaba ugoranye ku bakinnyi bitabira amasiganwa atandukanye ya Shampiyona y’Isi ndetse impamvu ya mbere ni imisozi y’i Kigali ishobora gukora ikinyuranyo.
Ni ku nshuro ya 98 hagiye gukinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare, ubwa mbere muri Afurika ndetse bikaba n’inshuro ya 12 hanze y’u Burayi.
Muri izo nshuro zose, ntaho iri rushanwa ryigeze ribera hari ku butumburuke nk’ubwa metero 1850 Umujyi wa Kigali uriho.
Ibyi byiyongeraho kandi ko nk’Umujyi uri mu gihugu cy’imisozi, Kigali na yo igizwe n’imihanda ikunda kugora abakinnyi bakina amarushanwa y’amagare.
Umwe mu izagarukwaho cyane muri iki gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2024 ni uw’ahazwi nka Norvège, aho abakinnyi bazazamuka metero 5.475 kuva kuri Ruliba kugeza hejuru kuri Mont-Kigali mbere yo kumanuka berekeza i Nyamirambo.
Mu 2024, i Zurich, ubutumburuke bwari metero 450 ndetse umusozi wari ugoye mu isiganwa wari ufite metero 4.470, ni ukuvuga ko harimo ikinyuranyo cya metero 1005 ugereranyije n’uko bizaba bimeze i Kigali.
Uretse Norvège, hari kandi na Mur de Kigali (Kwa Mutwe), aho umuhanda w’aka gasozi gato ufite metero 500 ukunda kwahagiza abakinnyi bitewe n’uko wubakishije amabuye nk’uko bizaba bimeze n’ahazwi nko kwa Mignonne (Kimihurura), aho abasiganwa bazanyura berekeza kuri Kigali Convention Centre gusoza isigwanwa.
Ikindi gitandukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’izindi zabanje, ndetse kikayikomeza kurushaho, ni uko yo izatangirira muri ‘circuit’, abakinnyi b’abagabo bazazenguruka inshuro icyenda iyo ‘circuit’ mbere yo gufata umuhanda ujya Norvège, ndetse bakongera gusoreza muri ‘circuit’ mu isiganwa ry’ibilometero 267,5.
Kuba abakinnyi b’abagabo, abagore, abatarengeje imyaka 23 n’abatarengeje imyaka 19 bose bazatangira bazenguruka, biri mu bizakomeza irushanwa dore ko iyo umukinnyi agiye kuzengurukwa n’abamusize ahita akurwa mu isiganwa.
Mu masiganwa menshi ya Shampiyona y’Isi yajyaga aba, abakinnyi babanzaga gukore intera ndende, ahubwo bakazenguruka muri ‘circuit’ nyuma.
Ikorosi ryo mu muhanda ugana kuri Kigali Golf Club n’akazamuko ko kuri MINAGRI na byo biri mu bizagabanya abakinnyi mu bice mu gihe cyo kuzenguruka.



