Young Grace aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko, gusa mu gihe benshi usanga bateguye ibirori bikomeye, we yahisemo kwizihiriza ibi birori mu bitaro bya Kagugu asura ababyeyi babyaye ku munsi yavutseho.
Uyu muhanzi wizihije isabukuru ye ku wa 19 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yahisemo kujya gusura ababyeyi babyaye uwo munsi bityo akifatanya n’abana babo afata nk’impanga ze.
Ati “Ni abana twavukiye ku itariki imwe, nishimiye gusura abana bavutse ku munsi navukiyeho. Byari iby’agaciro gusura ababyeyi babyariye mu bitaro bya Kagugu kandi nishimiye uburyo nabo babyishimiye.”
Uretse aba babyeyi yasuye kwa muganga, Young Grace mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, yagize umwanya wo gusangira n’abana barimo abo ku muhanda n’abaturuka mu miryango itishoboye we afata nk’inshuti ze zo ku Gisozi aho atuye.
Ati “Ubundi uriya wari umunsi udasanzwe, kuko uretse gusura ababyeyi nanagize amahirwe yo gusangira n’inshuti zanjye za hano ku Gisozi.”
Young Grace ni umwe mu bahanzi b’abakobwa bihebeye injyana ya Hip Hop anamazemo igihe.
Nyuma y’igihe asa n’ugenza make mu muziki, Young Grace mu minsi ishize yasohoye indirimbo nshya yise ‘Paaa’ yakoranye na Papa Cyangwe.

