Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUImpungenge ku ikoranabuhanga rya ‘AI’ rishobora kurusha muntu ubwenge

Impungenge ku ikoranabuhanga rya ‘AI’ rishobora kurusha muntu ubwenge

Geoffrey Hinton, uzwi ku izina rya “Se wa AI”, yatangaje ko uburyo abantu bari gukoresha mu kugenzura ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano butazagira umumaro mu gihe iri koranabuhanga rizaba rirusha ubwenge abantu mu minsi iri imbere.

 

Mu nama yiswe Ai4 yabereye i Las Vegas, uyu muhanga wegukanye igihembo cya Nobel muri siyansi, yavuze ko gushaka gukomeza gufata iri koranabuhanga rya ‘AI’ nk’iritegekwa gusa bizagera aho bigahagarara, kuko hari igihe kizagera abantu batazaba barifiteho ububasha.

Hinton yatanze igitekerezo kidasanzwe, avuga ko aho kubaka porogaramu za ‘AI’ ngo abantu bazitegeke kububaha, zikwiye kubakanwa ubushobozi bwo kubaha ikiremwa muntu, kuko bitabaye ibyo hari igihe cyazagera abantu ntibabe bakizifiteho ububasha.

Fei-Fei Li, na we uzwi cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga asanga ikoranabuhanga rikwiye kubakwa rishingiye ku muntu [human-centered], rikubaha agaciro n’uburenganzira bwe.

Emmett Shear, wahoze ari umuyobozi w’agateganyo wa OpenAI, yongeyeho ko imyitwarire ya ‘AI’ idakwiye yatangiye kugaragara, kandi ko uburyo bwiza ari ugushyiraho uburyo bw’imikoranire hagati y’abantu n’iri koranabuhanga aho kugerageza kuryigisha “indangagaciro z’abantu.”

Isi yaburiwe gutekereza ku ngamba zo guhangana na ‘AI’ muri ibi bihe
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments