Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUTABERAImva n'imvano y’ibyaha byafungishije abasirikare n’abanyamakuru

Imva n’imvano y’ibyaha byafungishije abasirikare n’abanyamakuru

Hashize iminsi mike Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo rutangiye kuburanisha urubanza rw’abantu 28 baregwa ibyaha bifitanye isano no kuba baraguriwe itike z’indege hakoreshejwe amafaranga ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni ikibazo cyamenyekanye ubwo abanyamakuru barimo Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju

ukorera RBA, Ishimwe Ricard wa SK FM na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga

batabwaga muri yombi.

Ku wa 5 Kanama 2025, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko

abakurikiranywe mu butabera barimo ba ofisiye babiri ba RDF n’abasivile 20, bakekwaho

ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha

mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Mu minsi yakurikiyeho, abakurikiranywe bagiye biyongera kuko ku wa 5 Kanama 2025,

abagejejwe imbere y’urukiko bari 28. Barimo abasirikare batatu ari bo Capt Peninah Mutoni,

Capt Peninah Umurungi na Maj Vicent Muligande.

Hakurikiranywe kandi Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora,

CSP Hillary Sengabo na mugenzi we bakorana, CSP Olive Mukantabana.

Uretse aba, uru rubanza ruregwamo n’abasivile 23 barimo n’aba banyamakuru ba siporo.

Ruregwamo kandi Kalisa Georgine wahoze ari Umubitsi wa APR FC na Mugisha Frank (Jangwani)

wari Umuvugizi w’Abafana b’iyi kipe, cyane ko ari nayo ibirego byinshi bishingiyeho.

Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko aba bose bagomba kuburanishwa mu muhezo,

ku bw’umutekano w’igihugu, cyane ko ibyo baregwa bifitanye isano cyane na Minisiteri y’Ingabo.

Muri uru rubanza Capt Peninah Mutoni akurikiranyweho ibyaha birimo guha umuntu inyandiko

udakwiye kuyihabwa no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe n’ubufatanyacyaha mu

gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni ibyaha ahuriyeho na Maj Vicent Muligande na Kalisa Georgine.

Capt Peninah Umurungi, CSP Hillary Sengabo, CSP Olive Mukantabana n’abanyamakuru

Ndayishimiye Reagan na Ishimwe Ricard, bo bakurikiranyweho kuba icyitso mu guhabwa ku

bw’uburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe no kuba icyitso mu

gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Uko bisanze imbere y’ubutabera

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko ibirego byose byo muri uru rubanza bishingiye cyane

kuri Capt Peninah Mutoni, kuko yakoraga mu ishami rifite mu nshingano gusabira amatike

y’indege abakozi ba Minisiteri y’Ingabo n’abandi bashobora kugenwa.

 

Ni amatike akoreshwa mu ngendo zijya cyangwa ziva mu mahanga ku mpamvu z’akazi

cyangwa ku zindi mpamvu Ministeri y’Ingabo yagena. Ni inshingano yakoze kuva mu 2017

kugeza mu mpera za 2024.

Bivugwa ko Capt Peninah Mutoni akoresheje uyu mwanya, yagiye agurira abantu batandukanye

amatike y’indege mu buryo bw’uburiganya kuko atari yemerewe kubikora, kandi nabo batari mu

bagurirwa itike na Minisiteri y’Ingabo, kuko ingendo bakoraga ntaho zari zihuriye no kuba iyi

Minisiteri y’Ingabo yaragombaga kubishyurira.

Bivugwa ko byakozwe cyane ku mukino APR FC yahuriyemo na Pyramid mu Misiri, n’uwo

yakinnye na AZAM muri Tanzania.

Capt Peninnah Mutoni ashinjwa ko yakoranye bya hafi na Kalisa Georgine, bashaka abantu

batandukanye bashakaga gukora ingendo ngo bajye kureba iyi mikino. Ni uku abafana benshi

n’abanyamakuru bisanze muri iki kibazo.

 

Bivugwa ko ku bwumvikane bwa Capt Peninah Mutoni na Kalisa Georgine, bagiye bishyurwa

n’aba bantu bashakaga amatike y’indege kugira ngo bayagurirwe, ariko amafaranga batanze

ntabe ariyo akoreshwa, ahubwo bashyirwaga ku rutonde rw’abo Minisiteri y’Ingabo yishyurira.

Aya mafaranga aba bombi bakiraga, bivugwa ko bayagabanaga, bakayakoresha mu nyungu zabo.
Bivugwa ko mu ibazwa, Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan yavuze ko muri Nzeri 2024

yishuye Kalisa Georgine 540$ y’itike y’indege ndetse n’andi 100$ ya Visa. Kalisa yaje kumusanga

ku kibuga cy’indege amuha itike.

 

Ibi ni nako byagenze kuri mugenzi we, Ishimwe Ricard kuko yavuze ko nawe yahaye

Kalisa Georgine 700$, ngo amugurire itike y’indege. Bivugwa ko nyuma yo kwakira aya

mafaranga, Kalisa Georgine yayohererezaga Capt Peninah Mutoni.

Ku mukino wa APR FC na Pyramid, bigaragara ko Ndayishimiye Raegan na Biganiro Mucyo Antha

(ubwo yari akiri umunyamakuru), bishyuriwe itike y’indege na Minisiteri y’Ingabo.

RwandAir yishyuza Minisiteri y’Ingabo 1.013$ y’urugendo Mucyo Antha yakoreye muri Tanzania,

yiswe umukozi wayo.

Mbere yo gutabwa muri yombi, Ishimwe Ricard mu kiganiro cyatambutse kuri SK FM

ku wa 31 Nyakanga 2025, yumvikanye yemera iby’aya manyanga.

Ati “Icyambabaje muri ibi bintu, njye nagiye mu Misiri ntanze miliyoni 1,4 Frw kubera itike

y’indege yanjye yahagaritswe nongera n’andi mafaranga yanjye yo kugenda nyuma […]

umunyamakuru arajya kubazwa ngo yarishyuye gute? kugera aho afungwa.”

CSP Sengabo yiswe umukozi wa APR BBW

Uretse aya mafaranga yakoreshejwe ku mikino APR FC yari ifite, amakuru avuga ko hari

abasirikare n’abacungagereza baje mu Rwanda, bava mu butumwa bw’amahoro muri Sudani

y’Epfo, bahawe amatike y’indege na Capt Peninah Mutoni kandi batabyemerewe. Muri aba harimo

na CSP Hillary Sengabo.

 

Amakuru IGIHE ifite avuga ko mu mpera za 2024 ubwo CSP Hillary Sengabo yiteguraga kuza

mu Rwanda mu kiruhuko, yavuganye na Capt Peninah Mutoni kugira ngo amugurire itike

ya RwandAir. Ngo yamuhaye konti ye yo muri banki, ayoherezaho 534$, nawe amwoherereza itike.

Ibi kandi byabaye kuri CSP Olive Mukantabana kuko nawe bivugwa ko yaguriwe itike y’indege

na Capt Peninah Mutoni ubwo yashakaga kuva muri Sudani y’Epfo.

 

CSP Mukantabana yavuze ko nimero ya Capt Peninah Mutoni yayihawe na Capt Peninah Umurungi

bari kumwe muri Sudani y’Epfo.

Bombi ngo bahawe amatike ariko ntiyagurwa mu mafaranga batanze, ahubwo bagirwa abakozi ba APR BBW.
Capt Peninah Umurungi nawe ari mu baguriwe itike y’indege na Capt Peninah Mutoni. Aha

ni naho hakomoka icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano Capt Mutoni ashinjwa.

 

Bivugwa ko Capt Peninah Mutoni amaze kubona ko byamenyekanye ko Capt Peninah Umurungi

atiyishuriye itike, yifashishije umukozi wa RwandAir bakora inyandiko igaragaza ko Capt Peninah

Umurungi yiyishyuriye.

Undi musirikare uri muri uru rubanza ni Maj Vincent Murigande. Ashinjwa na

Capt Peninah Mutoni ko ari we wamuhaye amabwiriza yo kugurira itike Sengabo na

Oliva Mukantabana. Bivugwa ko kandi yahabwaga email zose zisabira abantu itike, bigashyirwa

ku izina rya Minisiteri y’Ingabo kandi badafite aho bahuriye nayo.

 

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, aherutse kuvuga ko uwakoresheje nabi umutungo

wa Minisiteri y’Ingabo agomba kubibazwa.

Yaragize ati “MINADEF niduha ingengo y’imari yo kuzamura Abanyarwanda, nituyikoresha nabi

tuzabibazwa. Niba hari uwo bahamagaye muri mwe kujya kumubaza, niba atarabigizemo uruhare

azagaruka. Ubutabera buratinda ariko bukaba. Abo byababaje mubyihanganire kuko ntabwo igihugu

cyabaho nka bya bindi tuzi.”

 

“Tugomba rero gucunga neza ibyo baduha kugira ngo tuzamure impano kandi tubikoreshe icyo

byagenewe. Bariya bagenzi banyu rero reka twizere ko ubutabera buzabijyamo. Bashobora

gutindayo gato ariko ndizera ko tugiye kubikemura neza. Nanjye nidukorane neza kugira ngo

turindane neza ibyo APR iduha.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, CSP Hillary Sengabo, ni umwe mu bakurikiranywe
Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju ukorera RBA, ni umwe mu bakurikiranywe
Ishimwe Ricard ukorera SK FM ni umwe mu bakurikiranywe
Antha Mucyo ari gukurikiranwa muri iyi dosiye
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments