Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko nubwo isomo ry’imibare rikomeje kugora abanyeshuri mu Rwanda, hafashwe ingamba zigamije gutuma baritsinda ku rwego rwiza.
Ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, kuri uyu wa 19 Kanama 2025, hatangajwe ko mu banyeshuri barenga ibihumbi 200 bakoze ibizamini bya Leta 27% ari bo gusa batsinze imibare.
Ni imibare iri hasi ugereranyije n’uko abanyeshuri batsinze andi masomo kuko Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n’Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.
Ni ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi bagaragaza ko bigoye kumva ko isomo ry’imibare mu mashuri abanza ryabaye ingorabahizi, harebwa ku kibitera ndetse n’igikorwa ngo iryo somo abanyeshuri baritsinde.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko isomo ry’imibare bigaragara ko ryatsinze abanyeshuri cyane kandi bigaragarira buri wese hashingiwe ku mibare.
Ati “Abanyeshuri 27% ni bo batsinze imibare, iyi ntabwo ari imibare ishimishije kandi muri gahunda nzamurabushobozi imbaraga nyinshi zizashyirwa mu mibare kugira ngo abanyeshuri bashobore gutsinda muri icyo cyiciro.”
Mu banyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, 27,55% ni bo batsinze isomo ry’ubugenge (Physics).
Ati “Ibi birereka ko ugomba gushyira imbaraga muri izi za siyanse, kuzamura ubushobozi mu masomo ya siyanse bizafasha abana kwitegura. Muri bya byiciro bishya twashyizeho (Learning Pathway) twashyize imbaraga nyinshi mu mibare kuko abanyeshuri bose bazaba biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye baziga imibare nubwo waba wiga indimi.”
Uretse ubugenge ariko mu cyiciro rusange hari n’andi masomo batsinzwe cyane arimo nk’imibare batsinze ku kigero cya 45,8% n’Ibinyabuzima (Biology) yatsinzwe ku kigero cya 44,75% mu banyeshuri barenga ibihumbi 140 bakoze ibizamini bya Leta.
Nsengimana yavuze ko imibare nk’iyo iyo igaragaye ifasha mu kumenya uko urwego rw’uburezi ruhagaze n’uburyo hashyirwa imbaraga mu kunoza imyigishirize.
Ati “Ibyo twabonye biragaragaza ko tugomba gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo tuzamure uburyo abana biga kandi batsinda aya masomo. Kubibona nubwo atari ibintu bidushimishije kubona iyi mibare ariko bituma tubona aho gushyira imbaraga. Ni wa mugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka ubwo rero tuzi aho dushyira imbaraga.”
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi muri ayo masomo ku buryo hazamurwa urwego rw’imitsindire.
Ati “Ari abarimu, REB, Minisiteri cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri, ubwo imbaraga dushyira muri ayo masomo tugiye kuzongera kugira ngo ubutaha tuzasange iyi mibare yiyongereye.”
Umunyeshuri wahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye wigaga muri ES Kanombe/EFOTEC mu Karere ka Kicukiro, Izere Henock Tresor, yabonye amanota 98,67%.
Izere yabwiye IGIHE ko isomo ry’imibare riri mu masomo yatsindaga cyane ariko avuga ko impamvu ridakunze gutsindwa bishingiye ku myumvire ya bamwe mu banyeshuri batekereza ko rikomera.
Ati “Njyewe navuga ko isomo ry’imibare riri mu yo natsindaga ariko usanga benshi barishyizemo ko ari isomo rikomera. Izo ntekerezo zitari zo usanga zinagira uruhare mu gutuma abanyeshuri bataritsinda kuko baba barashyishyizemo.”
Yavuze ko kuri we isomo ryamugoraga cyane ari Ikinyarwanda ariko ko yashyizemo imbaraga naryo akabasha kuritsinda.
Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% we ari mu ba mbere ku rwego rw’Igihugu mu barangije amashuri abanza, yagaragaje ko imibare isaba imbaraga nyinshi no kuyiha umwanya.
Ati “Imibare ni isomo rikomera kandi risaba no kuriha umwanya. Ikintu cya mbere ni ukubiha umwanya ugakora imyitozo myinshi ishoboka.”
Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange, na Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro agahabwa icyo kwiga bijyanye n’ibyo yatsinze.
Kuri ubu, MINEDUC igaragaza ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.
Abanyeshuri biga mu cyiciro cy’Imibare na siyanse, hazaba harimo ibice bibiri aho kimwe kiziga Imibare, Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Maths, Chemistry, Physics and Biology) ikindi cyige Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw’Isi n’Ubugenge (Mathematics, Economics, Geography, and Physics).
Kuri ayo masomo kandi hazajya hiyongeraho Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Abiga Ubumenyamuntu bo bazajya biga Amateka, Ubumenyi bw’Isi, Ubuvanganzo mu Cyongereza n’Imitekerereze (History, Geography, Literature in English, and Psychology).
Abo bazajya bongeraho Imibare, Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Ku rundi ruhande abazajya biga indimi bafite amasomo ane y’ingenzi (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili kandi hakigwa igice cy’Ubuvanganzo n’ikibonezamvugo mu buryo bwimbitse muri buri rurimi.
Andi masomo bazajya bongeraho ni Imibare, Amateka n’Ubumenyi bw’Isi.

