Amafaranga atangwa nk’inguzanyo muri Koperative yo Kubitsa no Kuguriza, Icyerekezo SACCO Nyarugenge, ageze kuri miliyoni 120 Frw nyuma y’uko ibyari imirenge SACCO yo muri ako karere yose bihujwe bikabyara ikigo cy’imari kimwe.
Kwihuza kw’iyo mirenge SACCO yo muri Nyarugenge ni gahunda iri gukorwa mu gihugu hose yahereye ku zo mu Mujyi wa Kigali.
Guhuza izo SACCO ku rwego rw’uturere nibirangira zizahuzwa ku rwego rw’Igihugu zibyare ikigo cy’imari kimwe kizitwa Cooperative Bank noneho ibyari Imirenge SACCO bibe amashami yacyo na yo azaba ahurijwe ku rwego rwa buri karere.
Icyerekezo SACCO Nyarugenge imaze amezi umunani ihujwe aho ibyari imirenge SACCO byitwa amashami yayo ubu byahurijwe mu ikoranabuhnga ku buryo abanyamuryango bahabwa serivisi ku ishami ribegereye aho kuba mu Murenge SACCO bafungurujemo konti honyine nk’uko byahoze.
Ibyo byiyongeyeyo ko amafaranga y’inguzanyo yatangwaga muri SACCO zo muri ako karere yazamutse ndetse n’inyungu yabarwaga ku nguzanyo aragabanuka.
Umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Nyarugenge ishami rya Nyakabanda, Uwangakurutwa Marie Thérèse, yabwiye RBA ko kuva iyo SACCO yahuzwa n’izindi amafaranga y’inguzanyo muri izo SACCO zose yahise azamurwa agera kuri miliyoni 120 Frw ndetse na serivisi zirushaho kwaguka.
Ati “Mbere hano ntitwatangaga inguzanyo irenze miliyoni 10 Frw ariko ubu turi gutanga miliyoni 120 Frw urumva ko ari inyungu ikomeye. Ikindi ni uko inyungu yagabanutse kuko mbere wasangaga ku nguzanyo twatangaga zose inyungu ari imwe kandi iri hejuru kuko twari dufite abantu bakeya ariko ubu bariyongeye n’amafaranga dutangaho ariyongera inyungu iragabanuka. Ubu inyungu iri hejuru ntirenga 20% ariko mbere tukiri Umurenge SACCO yashoboraga kugera kuri 30% ku mwaka.”
Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ibigo by’amari iciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Mushimirwa Clarisse, yavuze ko guhuza za SACCO ku rwego rw’uturere bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ati “Intara y’Amajyaruguru yararangiye ubu turi mu Burasirazuba nyuma tuzakurikizaho Amajyepfo dusoreze mu Burengerzazuba. Dukurikije uko twapanze turifuza ko uyu mwaka w’ingengo y’imari warangira byarangiye kandi bizasubiza ibibazo byinshi abanyamuryango bazo bafite.”
Koperative Imirenge SACCO zatangiye gukora mu 2009. Mu 2008 mbere y’uko zijyaho Abanyarwanda bagerwagaho na serivisi z’imari bari ku gipimo cya 21% ariko byageze mu 2012 bamaze kugera kuri 42%.
Ni mu gihe mu 2024 ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari bikubye inshuro nyinshi baba 96%.
Iyo mibare yagizwemo uruhare rukomeye n’Imirenga SACCO kuko kuri ubu abanyamuryango bazo bagera kuri miliyoni zirenga enye.
Ni mu gihe ubwizigame bw’abo banyamurwano na bwo bazamutse buva kuri mliyari 23 Frw mu 2011 bugera kuri miliyari 164 mu 2025 ndetse n’inguzanyo bahabwaga mu 2011 ziva kuri miliyari 4.7 Frw zigera kuri miliyari 135 mu 2025.