Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAInkangu yasenye umudugudu mu Burengerazuba bwa Sudani, yahitanye abantu basaga 1,000

Inkangu yasenye umudugudu mu Burengerazuba bwa Sudani, yahitanye abantu basaga 1,000

Inkangu yasenye umudugudu wo mu Burengerazuba bwa Sudani, uhitana abantu bagera ku 1,000, nk’uko byatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba ugenzura ako gace ku mugoroba wo ku wa Mbere. Ni kimwe mu biza bikomeye byishe abantu benshi mu mateka aheruka ya Sudani.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru mu mudugudu wa Tarasin, uri mu misozi ya Marrah, mu Ntara ya Darfur yo Hagati, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, nk’uko byatangajwe n’umutwe wa Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A).

“Itangiriro ry’amakuru rigaragaza ko abaturage bose bo muri uwo mudugudu bapfuye, bari barenga 1,000. Umuntu umwe gusa niwe warokotse,” rivuga. Uwo mudugudu ngo “wasenyutse wose, ntacyo usigiye ku butaka.” Uyu mutwe wasabye Loni n’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi gufasha mu gushakisha no kubona imirambo.

Amashusho yasakajwe n’itangazamakuru ry’i Marrah Mountains yerekanye agace k’uruhurirane rw’imisozi kameze nk’ahatsikiye, aho abaturage bari mu bushakashatsi bashakisha imirambo.

Byabaye mu gihe igihugu kiri mu ntambara ikomeye

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Sudani iri mu ntambara ikaze yadutse mu kwa Mata 2023, ubwo ubushyamirane hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’ingabo zunganira iza leta (Rapid Support Forces – RSF) bwahindutse intambara mu murwa mukuru Khartoum n’ahandi mu gihugu.

Ubu hafi agace kose ka Darfur, harimo n’imisozi ya Marrah, ntikagerwaho n’imiryango y’ubutabazi na Loni, kubera intambara ikomeje n’amabwiriza akomeye abuza ibikorwa byo gufasha abahatuye.

Umuryango wa SLM/A, ufite ibirindiro mu misozi ya Marrah, ni umwe mu mitwe myinshi y’inyeshyamba ikorera mu bice bya Darfur na Kordofan. Nta ruhande irimo mu ntambara iri hagati y’ingabo za leta na RSF. Imisozi ya Marrah ni urusobe rw’imisozi y’ibirunga rufite uburebure bwa kilometero 160, ruri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa El-Fasher, kimwe mu bice bikomeye by’imirwano. Ni naho hahungiye imiryango myinshi yimuwe n’intambara yo muri ako gace.

Intambara yatumye igihugu cyajura

Intambara imaze guhitana abantu barenga 40,000, abandi basaga miliyoni 14 barahunga ingo zabo. Bimwe mu bice by’igihugu byashegeshwe n’inzara ku buryo imiryango imwe iri kurya ibyatsi ngo ibone uko ibaho.

Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu byemeza ko iyi ntambara irangwa n’ibyaha bikomeye byibasiye inyoko-muntu, birimo kwica abantu hashingiwe ku moko no gufata abagore ku ngufu. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangaje ko ruri gukurikirana ibyo byaha bikekwa ko ari iby’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

Mu Burengerazuba wa Sudan mu gace ka Darfur, inkangu iturutse ku mvura nyinshi yishe abantu 1, 000 bari batuye mu gace kamwe, ‘harokoka umwe’.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments