Muriyi minsi mu gihugu hose hari kugwa imvura nyinshi hamwe na hamwe igateza inkangu ndetse hamwe igasenya amazu, igatwara n’ubuzima bw’abantu.
Leta y’urwanda idahwema gushakira ibyiza abaturage bayo,binyuze mukigo gishinzwe iteganya gihe ndetse na Minisiteri ishinzwe ubutabazi, baraburira buri Munyarwanda utuye ahashobora guteza ibyago ko muriki gihe akwiye kwimuka ,Kuko hateganyijwe imvura nyinshi ishobora gushyira ubuzima mubyago. 
Ibi bibaye mugihe muri iyiminsi humvikanye amakuru y’imiryango yagwiriwe ninkangu mu Rwanda, aho abantu benshi baburiyemo ubuzima ndetse abandi basigwa iheru heru n’imvura yaguye, bityo kubahiriza amabwiriza yashyizweho byafasha kwirinda ,ndetse no gukumira ko bwa kongera.


