Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAInyandiko nshya zagaragaje umubano wa Epstein n’abarimo ba Elon Musk

Inyandiko nshya zagaragaje umubano wa Epstein n’abarimo ba Elon Musk

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates, bari muri Komite ishinzwe kugenzura imirimo ya leta, bashyize hanze inyandiko zigaragaramo umubano ukomeye wa Jeffrey Epstein n’abarimo Elon Musk, Steve Bannon n’umushoramari Peter Thiel.

 

Ni ibintu bikomeje kugaragaza uburyo Jeffrey Epstein yakoranaga n’abantu benshi ndetse bakomeye nubwo benshi bamwihakana.

Jeffrey Epstein ukomeje guteza ibibazo muri politiki ya Amerika no mu bindi bihugu, yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi, abifashijwemo na Ghislaine Maxwell bigeze gukundanaho na we wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 mu 2022.

Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.

Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.

Aba Ba-Democrates bashyize hanze inyandiko z’amapaji atandatu ku wa 27 Nzeri 2025. Ni inyandiko ziri mu zirenga 8500 zatanzwe n’abashinzwe gucunga umutungo wa Epstein.

Muri izi nyandiko zagaragajwe urwashyizwe ku ngengabihe yo mu 2014 rwavugaga ruti “Kwibutsa: Elon Musk kujya ku kirwa ku wa 6 Ukuboza (ese iyi gahunda iracyahari)?”

Iyi nyandiko izimije igaragaza ko uyu wanditse iyi baruwa yabazaga niba Elon Musk agifite gahunda yo kujya ku kirwa runaka, bisa nk’aho bari bafitanye n’abandi bayobozi.

Epstein yari afite ikirwa cyihariye mu Nyanja ya Caraïbes, mu ruhererekane rw’ibirwa bizwi nka ‘U.S. Virgin Islands’ bihabarizwa. Ni mu majyepfo y’u Burasirazuba hagati ya Florida na Puerto Rico. Iki kirwa cya Epstein cyitwa Little Saint James.

Little Saint James ni ahantu hasohokeraga abanyemari n’abandi bayobozi bakomeye. Baganira ku mishinga yabo imyinshi y’ibanga. Nyuma abo bakire bagashyikirizwa abana bato bakabasambanya kakahava.

Nyuma y’izo nyandiko Elon Musk yahakanye ibimuvugwaho, anyuze kuri X arandika ati “Ibi si byo”. Yavuze ko atigeze ahasohokera na rimwe.

Icyakora yemera ko rimwe yigeze guhura na Epstein mu rugo rwe rw’i New York mu myaka yashize ariko yanga gusohokera kuri iki kirwa kuko yakekaga ko Epstein yari umunyamabi.

Muri izo nyandiko kandi harimo uburyo uwo bikekwa ko ari Epstein yari yateganyije ko gusangira na Peter Thiel mu 2017 na Steve Bannon mu 2019, ariko ntibizwi niba barahuye.

Sara Guerrero usanzwe ari umuvugizi w’iyi komite y’Aba-Democrates bo mu Nteko Ishinga Amategeko yagize ati “Ibi bigaragaza uburyo Epstein yari inshuti n’abakomeye ndetse n’abanyemari ku Isi.”

Yavuze ko bazakomeza gushyira hanze inyandiko kuko “buri rwandiko ruduha amakuru mashya mu murimo twiyemeje wo guha ubutabera abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa.”

Aba-Républicain bavuze ko Aba-Democrate bari gushyira hanze inyandiko baboganye bakagaragaza izishyira hanze abo batavuga rumwe, bagahisha iz’abo mu ishyaka ryabo. Aba-Républicain bavuze ko mu bihe biri imbere bazashyira hanze inyandiko zose nta kurobanura.

Izi nyandiko zirimo Igikomangoma cy’u Bwongereza Andrew, ari ku mwe na Epstein bava i New Jersey bajya i Florida mu 2000. Zigaragaza ko kandi mu 2014 yagombaga gusangira na Bill Gates.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments