Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIshimwe ry’ab’i Kayonza bagiye kwegerezwa serivisi za RFI

Ishimwe ry’ab’i Kayonza bagiye kwegerezwa serivisi za RFI

Abayobozi n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu Karere ka Kayonza, bagaragaje ko nta ko bisa kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), kigiye gushyira amashami muri iyi ntara bityo na bo bakazajya bazibona hafi bidasabye kujya i Kigali.

 

RFI igiye gushyira amashami atatu mu Ntara y’Iburasirazuba mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi zayo. Ayo mashami azashyirwa mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Rwamagana, ibizafasha n’abo mu tundi turere bihana imbibi kubonera hafi serivisi.

Aba bayobozi bagaragaje imbamutima zabo ku wa 26 Nzeri 2025 mu bukangurambaga RFI yari iri gukorera mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba bwiswe ‘‘Sobanukirwa RFI 2025”.

Aba bayobozi basobanuriwe serivisi RFI itanga zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w’umuntu, gupima ibinyobwa n’imiti bitemewe, gupima imikono n’inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n’izindi nyinshi.

Bahawe umukoro wo gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI nyuma yo gusobanurirwa serivisi iki kigo gitanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yavuze ko bari basanzwe bakorana na RFI cyane cyane ku basambanya abana bakabyihakana ariko ko hari serivisi nyinshi batari bazi ko bafite kandi bahura na zo umunsi ku munsi mu baturage.

Ati “Twishimiye ko badusangije amakuru menshi ya serivisi batanga, izo twari tuzi ni nke ariko ubu badusobanuriye byinshi, tugiye kugenda tubisangize abaturage bamenye ko byinshi kuri iki kigo ku buryo na bo ubwabo bazajya bakigana.’’

Musabyimana Rebecca usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko hari serivisi nyinshi batari bazi ko bafatira ibimenyetso nk’abantu basambanyije abana, abibye n’abandi.

Ati ‘‘Ikindi kintu nungukiyemo ni uko kwa kundi umuntu ashobora kukwandikira inyandiko mpimbano bashobora kuzipima bakabimenya, hari ibibazo by’abantu baguze ubutaka ugasanga undi arabihinduye yanditsemo amafaranga menshi kugira ngo ananize uwo baguze, hari nko gukodesha umurima undi akiyitirira ko yawuguze, byose rero twamenye ko bapima ya nyandiko bakamenya ukuri kandi natwe tugiye kubisobanurira abaturage.’’

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko bahisemo kwegereza serivisi zabo abaturage mu rwego rwo kubafasha kumenya uko bafata ibimenyetso byabafasha mu butabera.

Ati ‘‘Abaje hano bahagarariye izindi nzego, twifuza ko basobanurira abaturage serivisi zacu kugira ngo batazarenganywa ahubwo bazaziyambaze zibafashe kandi bakamenya cyane cyane kubungabunga ikimenyetso n’umwimerere wacyo.’’Dr. Karangwa yavuze ko bishimiye ubwitabire bw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dutanu bakoreyemo, abasaba kurushaho gusobanurira abaturage uko serivisi za RFI zabafasha mu butabera.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yasabye abayobozi bo mu Karere ka Kayonza kurushaho gusobanurira abaturage serivisi iki kigo gitanga
Abakozi ba RFI bari biteguye gusobanurira ab’i Kayonza serivisi batanga
Abayobozi b’i Kayonza basobanuriwe uburyo bafasha abaturage kubungabunga ibimenyetso
Igikorwa cyo gusobanurira abayobozi b’i Kayonza serivisi RFI itanga cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments