Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine wagihaye umurambo w’umuntu utari uw’iki gihugu.
IDF yemeje aya makuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, nyuma y’isuzuma ryakorewe mu kigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga, kizwi nka ‘Abu Kabir’.
Yagize ati “Nyuma y’isuzuma ryakorewe mu kigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga, umurambo wa kane Hamas yahaye Israel ntuhura n’imbohe. Hamas isabwa gukora ibishoboka kugira ngo igarure imbohe zapfuye.”
Umuyobozi w’iki kigo, Dr. Chen Kugel, yatangaje ko mu ijoro ryakeye cyabanje kwakira umurambo wa Tamir Nimrodi, Uriel Baruch na Eitan Levy, gisanga ibimenyetso birahura, ariko ko byagaragaye ko uwa kane wo udahura n’ibipimo.
Hamas yo yari yatangaje ko umurambo wa kane ari uw’umusirikare wa Israel wiciwe mu gitero we na bagenzi be bagabye ku nkambi y’impunzi ya Jabaliya muri Gaza, muri Gicurasi 2024.
Tariki ya 12 Ukwakira 2025 ni bwo Israel na Hamas byatangiye guherekanya imbohe n’imfungwa, nyuma yo guhagarika imirwano bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwo munsi, Hamas yoherereje Israel imbohe 20 zari zikiriyo, itangira kohereza n’imirambo ya zimwe muri 28 zapfiriye mu maboko yayo. Israel na yo yohereje imfungwa n’imbohe zigera ku 1900.


