Tariki ya 21 Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko ibikorwa bya hoteli Château le Marara bihagaritswe kuko iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya. Ni icyemezo cyatumye benshi bagwa mu kantu, bibaza uko hoteli yari imaze imyaka ikora nta ruhushya.
Icyo gihe RDB yatangaje ko gukomeza ibikorwa kw’iyi hoteli nyuma y’itariki 22 Nyakanga 2025 bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, ndetse bikaba byayiviramo ibihano bikomeye.
Yakomeje igaragaza ko kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.
Icyatunguye abantu benshi ni ukumva ko iyo hoteli nk’iyo idafite icyangombwa cyo gukora kandi nyamara yari imaze igihe bizwi ko iri gukora ndetse abantu baratangiye kuyigana.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yabwiye IGIHE ko ibyabaye kuri iyo hoteli ari ibintu bisanzwe bibaho kuko itegeko ryo mu 2014 rigenga ubukerarugendo riteganya ko umuntu ahabwa uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo yaratangiye imirimo y’ishoramari ariko akagira ibyo ategekwa kuzuza bijyanye n’ubwoko bw’ishoramari ari gukora.
Yakomeje agaragaza ko kuba hoteli yari yaratangiye imirimo bidasobanuye ko ifite uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo.
Ati “Muri iki kibazo cyabo ntabwo bigoye. Burya kwandikisha ishoramari ntabwo bigoye, umuntu ashobora kuryandikisha igihe cyose. Ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ugahita ubona icyemezo mu masaha atarenze atandatu, ariko se icyiciro urimo cy’ishoramari ni ikihe? Uri hoteli, uri restaurant, uri akabyiniro, uri apartment, aho ni ho uhererwa uruhushya rujyanye n’icyiciro cyawe rero bo barakoraga batarigeze basaba urwo ruhushya.”
Yakomeje agaragaza ko byari bizwi ko batangiye gukora ibikorwa by’ishoramiri ariko bari batarahabwa uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo kuko hari ibisabwa bari bataruzuza.
Ati “Umuntu wese arakubona ufunguye amarembo akavuga ngo mwarakoraga, ni gute RDB yaba itabazi. Twari tubazi nk’uko tuzi abantu benshi hano bakora ishoramari. Ntabwo iyo umaze gufungura duhita tuza ngo tugufungire, ndabanza nkaza nkagusura, tukavugana, tukumvikana tukanaguha iminsi bitewe n’ibiganiro mwagiranye, hari ubwo usanga ibisabwa bamwe bakubwira ko mu masaha make baba babyujuje abandi bakakubwira ko ari ubwa mbere babibonye.”
Yakomeje agaragaza ko nyuma yo gutangira gukora, bagenzura ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo binashingiye ku ishoramari ryawe, kugira ngo baguhe uruhushya rwo gukora mu buryo bwemewe.
Ati “Iyo utubwiye imbogamizi uri guhura nazo, turi abantu twese, wibuke ko turi guteza imbere no kugena amabwiriza ariko icyiza imbere ni uguteza imbere, tuguha uburyo bwo gukomeza gukora, dukorana n’uterere, Polisi n’abashinzwe isuku. Iyo tuje kugusura tukaguha igihe runaka, iyo minsi ukayirenza, tukakureka kuko utubwiye impamvu zawe tukumva zirumvikane turakureka. Hari abo usanga babikora inshuro zingahe. Ni cyo kibazo cyabayeho.”
Murerwa yasobanuye ko Château le Marara bayisuye inshuro nyinshi bakayereke ibyo igomba kuzuza bijyanye n’urwego yifuzaga gukoraho nubwo buri uko bagiye kugenzura ko yabyujuje yerekanaga imbogamizi.
Ati “Twarabasuye, tuganira nabo ariko bigera ahantu ukabona ko basa n’abatibuka ko ibyo bintu bisabwa ari itegeko. Abantu rero baribajije bati ko tuzi Château le Marara, ni ahantu heza cyane, abantu barabizi n’Akarere karabizi ni gute RDB batabazi? Icyo batari bafite ni uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo ariko bari bafite uburenganzira bwo gukora ishoramari.”
Kugeza ubu umuntu umaze kwandikisha ishoramari kandi ari mu bijyanye n’ubukerarugendo hari ibindi asabwa kuzuza bigera kuri 22 muri rusange ariko hakaba n’umwihariko bigendanye n’icyiciro cy’ishoramari.
Mu bisabwa harimo kuba warandikishije ishoramari, kuba ufite abakozi bafite ubumenyi runaka bijyanye n’urwego rwawe, kubahiriza ibijyanye n’isuku, umutekano n’ibindi.
Murerwa yavuze ko mu bintu bisabwa n’itegeko iyo hari ibyo utujuje biba bisobanuye ko iryo tegeko utari kuryubahiriza uko bikwiriye nubwo yirinze kugaragaza ibyo Château le Marara itujuje.
Ati “Ubundi muri uru rwego rw’ubukerarugendo, ufite ibintu byinshi ugomba kuzuza niba mu bintu 20 birenga naguhaye, wujuje bitanu gusa n’ubundi itegeko uba uri kuryica. Ikintu cya ngombwa nubwo mwibanze kuri Chateau Le Marara hari n’abandi benshi batabyuzuza ariko biba bigomba kumenyeshwa ubuyobozi.”

Uwafungiwe nyuma akuzuza ibisabwa bigenda bite?
Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo umuntu afungirwe biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo nko gusanga ukoresha abakozi badafite amasezerano kandi bitemewe, kuba abakugana bagize ibibazo by’ubuzima bitewe n’ibyo wabakirije kubera kutuzuza ibisabwa n’ibindi.
Uburyo itegeko riteye, RDB yashobora guha umuntu igihe runaka amara akora yasurwa agasangwa ataruzuza ibisabwa akagaragaza impamvu atarabyuzuza.
Icyakora iyo habonetse ibintu bituma serivisi zawe zikemangwa harongera hagakorwa isuzuma n’igenzura ukaba wahagarikwa ari nabyo byabaye kuri Château le Marara.
Murerwa ati “Hari uwo uza umukozi we akakubwira nabi, ubwo se wahita umufungira? Ahubwo habaho kumusura, tukagenzura, tukihanangiriza, icyo gihe tuba tuguhaye n’igihe cyo kwisubiraho ariko noneho hari umukiliya ushobora kuza agahita arwara kubera ayo mabwiriza utari kuzuza icyo gihe uba ubaye ikibazo duhita tugufungira.”
Yashimangiye ko nyuma yo gufungirwa ushobora gukosora no kuzuza ibisabwa ukandika usaba ko bagufungurira.
Nyuma y’uko itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi rigizwe na RDB, Polisi, n’izindi nzego zitandukanye zisuzumye zigasanga ibisabwa byose ubyujuje wemererwa gukora uhawe rwa ruhushya.
Uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo rutangwa na RDB rwishyurwaga ibihumbi 80 Frw ariko hari impinduka zishobora kubaho mu minsi iri imbere bijyanye n’itegeko riri kuvugururwa.