Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yamaganye ubugizi bwa nabi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Kabila yagaragaje ko ntacyo amasezerano y’amahoro RDC n’u Rwanda byagiranye tariki ya 27 Kamena 2025 ari kugeraho kuko ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’indi mitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje.
Yagize ati “Nubwo amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa n’u Rwanda, amaraso akomeje kumeneka mu gihugu. Mu majyarurguru, ADF, FDLR, CODECO n’imitwe yitwaje intwaro amagana ihabwa intwaro n’amasasu na Leta, ikomeje kwica abasivili no kwibasira abo badahuje ubwoko.”
Aya masezerano y’amahoro yashyizweho umukono bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika arimo ingingo zirimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, tariki ya 22 Kanama yamenyesheje akanama kawo gashinzwe umutekano ko Leta ya RDC itaremera gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR byari byarahawe iminsi 90.
Kabila yasobanuye ko ubwo yasuraga umujyi wa Goma na Bukavu muri Gicurasi na Kamena, yumvise ubuhamya bw’abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ku bugizi bwa nabi bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro, abona ko Leta ya RDC yabatereranye.
Mu byo Kabila abona ko byafasha RDC kubona amahoro n’umutekano kandi ikagira iterambere rirambye harimo kwirukana FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yose y’inyamahanga ikorera ku butaka bwayo, iy’Abanye-Congo yose igasenywa.