Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOKajugujugu ziri kwifashishwa mu kugeza serivisi z’ubuzima ku bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

Kajugujugu ziri kwifashishwa mu kugeza serivisi z’ubuzima ku bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda, hashyizweho site ziriho amatsinda y’abaganga ari ahabera irushanwa kugira ngo bafashe abakenera serivisi z’ubuzima.

 

Iyi Minisiteri yavuze ko bashyizeho n’uburyo bwo gukoresha kajugujugu mu rwego rwo gufasha uwagirira ikibazo muri iri rushanwa ikamujyana ku bitaro.

Hamwe mu hashyizwe site harimo kuri Kigali Heights iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, aho hari inzobere zitandukanye zaturutse mu bitaro bikuru by’igihugu ziri gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bitabiriye iri rushanwa.

Hari kandi site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aho itsinda ry’abaganga bari gutanga serivisi z’ubuzima hifashishijwe kajugujugu ivana umurwayi kuri iyo site ikamujyana ku bitaro bitandukanye kugira ngo ahabwe serivisi z’ubuvuzi mu buryo bworoshye.

MINISANTE yasobanuye ko ubundi buryo buri gukoreshwa ari imbangukiragutabara z’imodoka na moto, yo igenda inyuma y’amagare kugira ngo ugira impanuka ahabwe ubutabazi bwihuse.

Iyi Minisiteri yavuze ko iyi shampiyona ari umwanya mwiza wo kongera kuzirikana ko siporo ari ubuzima.

Iti “Si irushanwa gusa! Ni umwanya wo kongera kuzirikana ko siporo ari ubuzima.”

Yongeraho ko n’ubwo hari amatsinda y’abaganga ari ahari kubera irushanwa, serivisi zisanzwe zitangirwa mu bigo by’ubuvuzi nazo zikomeje uko bisanzwe.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Union Cycliste Internationale (UCI).

Iri kubera mu Mujyi wa Kigali guhera ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane. Umujyi wa Kigali ni wo wa mbere wo muri Afurika wakoze amateka yo kwakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

Imbangukiragutabara zateganyijwe ku bwinshi muri Shampiona y’Isi y’Amagare
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments