Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKamonyi: Polisi yarashe abantu batatu bagerageje kuyirwanya

Kamonyi: Polisi yarashe abantu batatu bagerageje kuyirwanya

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko yarashe abagabo batatu bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi aho batemaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma bagamije kubambura ibyabo.

 

Ni ibyabaye mu ijoro ryishyira ku wa 17 Nzeri 2025, mu kabari ko mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko ubwo aba abaturage bageragezaga gutabaza Polisi ikorera muri ako gace, yahise itabarana ingoga ariko abo bajura bagatangira kuyisagarira batumvira amabwiriza yayo, ahubwo bashaka gutema abapolisi na moto bari bakoresheje batabaye ari nayo ntandaro yo kuraswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yatangarije IGIHE ko abo abagabo batatu bari amabandi, bakaba bari mu bikorwa bigayitse by’ubugome, aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo ubwo bari babasanze mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro.

Yavuze ko abakomerekejwe n’ayo mabandi ari abaturage bane, aho bahise batabarwa bakajyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma guhabwa ubuvuzi.

CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko ibi bidakwiye guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’abaturage, kuko Polisi ibabereye maso.

Ati ‘‘Polisi irahumuriza abaturage n’abaturarwanda, ikibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.’’

Kuri ubu, hakomeje iperereza ryimbitse ry’inzego zibishijwe rigamije gusesengura icyateye bariya bantu kwitwara kuriya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments