Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUncategorizedKarongi: Imirimo yo gucukura gaz méthane ikoreshwa mu guteka izatangira mu Ukuboza

Karongi: Imirimo yo gucukura gaz méthane ikoreshwa mu guteka izatangira mu Ukuboza

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko imirimo yo gutangira gucukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu, ariko ikoreshwa mu guteka, izatangira mu Ukuboza 2025.

 

Guverineri Ntibitura yateguje abashoramari bo muri iyi ntara, by’umwihariko mu Karere ka Karongi ko bagiye kugira abakiliya benshi bazaba baje gukora mu mushinga wo gucukura gas méthane mu Kiyaga cya Kivu, abasaba kwitegura neza.

Yabikomojeho ubwo yatangizaga Imurikabikorwa n’Imurikagurisha ry’Akarere ka Karongi ryabereye mu busitani bw’Umujyi wa Karongi kuva tariki 18-22 Kanama 2025.

Muri Gashyantare 2019, ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura gaz méthane ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

Muri ayo masezerano y’imyaka 25, biteganyijwe ko Gasmeth Energy izajya icukura mu Kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 z’uyu mutungo kamere ku munsi.

Ni umushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.

Tariki 18 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Gasmeth bashyize ibuye ry’ifatizo mu Murenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi, ahazubakwa uruganda ruzatunganya iyi gaz hahita hakurikiraho imirimo y’ibanze.

Guverineri Ntibitura avuga ko nubwo Gasmeth itaratangira gucukura gaz méthane, imaze igihe ikora imirimo y’ibanze.

Ati “Gasmeth izaba ifite abakozi benshi cyane. Mu minsi ishize baje kutumurikira ibikorwa bateganya gukora, bateganya ko ibikorwa bizatangira mu Ukuboza 2025. Biragaragaza ko abantu benshi bazaba baje mu bikorwa by’uwo mushinga bazakenera serivisi nyinshi hano.”

Akomeza agira ati “Ni ngombwa rero ko ari abacuruzi, ari abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bose, bitegura kwakira abantu benshi kandi bakabakira neza.”

Biteganyijwe ko gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu, ishobora gutangira gukoreshwa mu guteka mu 2027 nk’igisubizo ku itumbagira ry’ibiciro bya gaz yo gutekesha.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara.

Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.

Ingo ziri mu Mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments