Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKarumuna, Baratabaza ku kibazo cy'ubwiyongere bw'impanuka mu mu handa werecyeza I Kigali.

Karumuna, Baratabaza ku kibazo cy’ubwiyongere bw’impanuka mu mu handa werecyeza I Kigali.

Ibi bibaye nyuma yaho kui uyu wa kabiri mu masaha ya ni mugoroba habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mubwoko bwa Fuso yamanukaga yerecyeza I Kigali yagonze izindi modoka zerecyezaga Nyamata zose zikarenga umuhanda.

Nkuko tubicyesha ababonye iyi mpanuka  bavugako ahanini yatewe n’umuvuduko ukabije ,ndetse n’uburangare bw’uwarutwaye iyi modoka, ku bwo amahirwe ntawaburiye ubuzima muriyinmpanuka, Abakomeretse bakaba bari kwitabwaho.

Abaturage Kandi bakomeza basaba inzego zose zirebwa n’umutekano wo mumuhanda kubakemurira iki kibazo doreko Atari ubwambere aha habera impanuka  nkuko babidutangarije ngo nta cyumweru nakimwe cyashira hatabaye impanuka.

Embable

Yagize ati”nkuko twakomeje kubivuga hariya hantu harasabwa ibyapa byerekana inkomyi! ndetse nicyumuvuduko ntarengwa, byaba ngombwa hakaba hanashyirwa kamera zigenzura umuvufuko kuko birakabije cyane , rero turasaba abo bireba guhagurukira iki kibazope”

Ikinyamakuru cyacu cyaganiriye ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa karumunanawe wari waje atabaye.umuyobozi w’umudugudu wa karumuna

Ati”turashima Imana ko ntawe uburiye ubuzima muriyi mpanuka ,ikigiye gukurikiraho turasaba ubuyobozi bw’Akarere ndetse yewe na police kudufasha mugushakira umuti urambye kuko aha ugereranyije buri munsi haba impanuka, bashyiramo dodani, bashyiramo za kamera turasaba rwose abo bireba ko badufasha”

turabibutsako ibi bibaye nyuma yaho police idahwema kuburira no kugira inama abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza agenga gutwara ibinyabiziga,harimo,kwirinda gutwara wasomye ku bisindisha , ndetse no kubahiriza umuvuduko wajyenywe. 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments