Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKenya: Hafi y’ishyamba abakiristu biyicishirijemo inzara hasanzwe indi mirambo

Kenya: Hafi y’ishyamba abakiristu biyicishirijemo inzara hasanzwe indi mirambo

Mu Ntara ya Kilifi, mu Burasirazuba bwa Kenya ahari hasanzwe abakiristu barenga 400 bishwe n’inzara kubera kutarya babwirwa ko bizatuma bajya mu ijuru, hasanzwe indi mirambo icyenda.

 

Byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi zo muri Kenya, ku wa 21 Kanama 2025, zivuga ko zabonye imirambo mu bilometero bibiri uvuye aho aba mbere baguye, ndetse n’ibice by’imibiri 10 bitandukanye byari mu ishyamba riri hafi aho.

Inzobere mu gusuzuma imirambo Dr Richard Njoroge, yavuze ko hakiri gukorwa isuzumwa ku cyateje urupfu kuri aba bantu.

Yagize ati “ Turacyakora isuzuma, ndetse iki cyibazo tucyitayeho cyane.”

Mu 2023 ni bwo mu ishyamba rya Shakahola hasanzwe abantu 400 bapfuye bishwe n’inzara, bari abayoboke ba Paul Mackenzie, wabahatiraga kwiyicisha inzara n’abana babo ngo nibwo bazahura na Yesu.

Kuva icyo gihe iryo shyamba ryahise rishyirwa mu kato ndetse inzego zishinzwe umutekano zihita zitangira kugenda zitaburura imirambo yari igihe ishyinguye hirya no hino muri iryo shyamba.

Mackenzie yatawe muri yombi ku wa 15 Mata 2023, ndetse aracyakorwaho iperereza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments