Mu gihugu cya Kenya hatangiye iperereza ku mugabo w’Umuhesipanyolo washyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekana yinywesha inzovu inzoga ya Tusker, ibintu byakuruye uburakari bukomeye.
Amashusho yafatiriwe muri Ol Jogi Conservancy mu ntara ya Laikipia, agaragaza uwo mugabo anywa inzoga asigaye akayimenera mu mboni y’inzovu.
Abakozi b’icyo kigo cya ba rwiyemezamirimo bashinzwe kubungabunga inyamaswa bavuze ko ibyo bikorwa ari ibizira kandi ko byashyikirijwe inzego zibishinzwe, kuko “nta n’umuntu usanzwe bemerera kwegera inzovu.”